Umwaku wa Kiyovu wayiherekeje i Rusizi, APR FC ihanganye na yo yatsinzwe 2-0

Byari bihagije ko Kiyovu Sports itsinda Espoir FC igafata umwanya wa mbere by’agateganyo kuko APR FC yatsinzwe mu gice cya mbere, ariko yinaniwe inganyiriza i Rusizi.

Kiyovu Sports yatangiye ku mukino wayo na Espoir FC

Kiyovu Sports yaherukaga gutanga igikombe tariki 23 z’Ukwezi kwa Gatanu ubwo yanganyaga na Etoile de l’Est 1-1, icyo gihe APR FC yo yatsinze  Gorilla FC 1-2 ihita iyicaho.

Umunsi wa 29 wa Shampiyona wagiye gutangira, Kiyovu Sports yari yasuye Espoir FC ifite amahirwe yo gucungira kuri AS Kigali byagaragaye ko igora cyane APR FC.

Ni nako byagenze, iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye AS Kigali itsinze APR FC igitego 1-0 cyashyizwe mu izamu na Haruna Niyonzima ku munota wa 35 w’umukino.

Kiyovu Sports yarangije igice cya mbere inganya 0-0 na Espoir FC, yari ibizi ko nitsinda umukino igita ijya imbere ya APR FC ho inota rimwe, bikayiha ahahirwe yo kuzatwara igikombe kuko yari kugira amanota 64 mu gihe APR FC ifite amanota 63.

Byanze, Kiyovu Sports yarangije umukino inganya na Espoir FC 0-0, umwaku yakuye i Ngoma ukomeza kuyiherekeza.

Kiyovu Sports yanganyije na Espoir FC 0-0

APR FC ntiyari yorohewe nyuma yo kuruhuka yatsinzwe 1-0 na As Kigali, ikipe ya Casa Mbungo Andre yashyizemo agashyinguracumu ku munota wa 85, igitego cya Mugheni Fabrice, birangira itsinzwe 2-0.

Indi kipe y’umunsi ni Rayon Sports yari i Rubavu ikina na Marines FC, igice cya mbere Rayon yari ifite 2-0. Nyuma Marines irabyishyura inashimangira intsinzi, umukino urangira Marine FC itsinze 3-2 Rayon Sports.

APR FC igumye ku mwanya wa mbere n’amanota 63, ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite amanota 62, AS Kigali ifashe umwanya wa gatatu n’amanota 48, Rayon Sports igeze ku mwanya wa kane n’amanota 47.

- Advertisement -

 

Imikino uko yarangiye

Musanze FC  1-0 Mukura
Etoile de l’est 0-0 Gorilla FC
Gicumbi FC 1-3 Rutsiro FC
APR FC 0-2 AS Kigali
Bugesera FC 2-0 Police FC
Marines FC 3-2 Rayon Sports
Espoir FC 0-0 Kiyovu Sports

As Kigali yo yatsinze APR FC ihita inafata umwanya wa gatatu
Rayon Sports yishyuwe ibitego 2 inatsindwa igitego cya gatatu

UMUSEKE.RW