Akarengane mu ikorwa ry’ikizamini cy’akazi muri NESA, bamwe barasaba kurenganurwa

Bamwe mu bakandida bari basabye gupiganira umwanya mu kigo cy’Igihugu cy’Ibizaminin n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ya Leta, (NESA) ku mwanya w’Ubuyobozi ushinzwe Imari (DAF) barasaba kurenganurwa kuko ikizamini cyo kwandika  cyakozwe bamwe batabimenyeshejwe.

Dr Bahati Bernard uyobora NESA yavuze ko hazakurikizwa amategeko

Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko ku wa Mbere tariki ya 25 Nyakanga, 2022 ari bwo ikizamini cyakozwe nyamara bo batamenyeshejwe kandi bari mu batoranyijwe gukora ikizamini.

Amakuru avuga mu bantu bagera kuri 69 bari bemerewe gukora (shortlisted), hakoze abagera kuri 15 gusa bityo ko bigaragara ko habayeho akarengane.

Yavuze ko hakurikizwa icyo itegeko ry’umurimo rivuga ko “Ikizami cyaseswa, kikazasubirishwamo” mbere y’uko ikizamini cyo kuvuga gikorwa.

Uyu yagize ati “Twamenye ko ikizamini cyaje gukorwa bataduhaye ubutumire. Hari ababandikiye (claim) kuri email yabo ariko na byo bishobora kutagira agaciro kuko bikorerwa muri sisiteme “Systeme” kandi iyo  utagiye mu kizamini ntabwo ushobora gusobanuza (Claiming) ngo bikunde. Muri iyo sisiteme nta burenganzira uba ufitemo.

Yakomeje ati “Navuga ngo ni akarengane, niba umuntu yarasabye kandi akemererwa kuza mu kizamini, aba yiteguye no kujya gukora. Niba bahaye ubutumwa  bamwe abandi ntibazibahe ni amakosa.

Haba email, ubutumwa busanzwe, website, gushyira mu binyamakuru runaka (message), haba kuduhamagara, nta byakozwe kandi nibyo biba biteganywa mu buryo bwo kumenyesha abakandida.Uwabikoze yashyizemo amakosa. Hari bamwe yahaye email hari n’abandi  atayihaye.”

Ikindi ashingiraho avuga ko ari akarengane ni uko uwamenyesheje abantu kuza mu kizamini atasubiye inyuma ngo arebe niba koko abagombaga kuza mu kizamini ubutumwa bwabagezeho hakoreshejwe email.

Yavuze ko iyo amenya ko habayeho amakosa ikizamini cyari kwigizwa inyuma kikazakorwa ikindi gihe. Yasabye ko hakurikizwa amategeko ikizamini kigaseswa.

- Advertisement -

Yagize ati “Itegeko riteganya ko iyo umukandida yari yemerewe ikizamini, kigakorwa atabimenyeshejwe ngo yange kujyayo, nubwo yaba umwe agatanga ikirego, riteganya ko ikizamini cyaseswa, kigasubirwamo.”

Undi na we ugaragaza ko yarenganyijwe avuga ko habayeho amakosa mu kumenyesha abagomba kuza gukora ikizamini bityo ko bataryozwa amakosa yakozwe.

Yagize ati “Nanjye nariho, icyo kibazo cyarabaye ku bantu benshi. Ikibazo navuga ko batatanze amakuru, n’uwaba yaramenyesheje abantu akaba yaratanze amakuru nabi nta rebe ko email yageze kuri buri umwe.“

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ya Leta (NESA), Dr Bahati Bernard yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru atari ayazi bityo ko hazakurizwa amategeko.

Yagize ati “Umuntu wese ugize ikibazo ku kizamini uko amabwiriza abivuga, arabigaragaza, iyo atamenyeshejwe, uburyo burahari muri sisiteme kandi bakamusubiza ikibazo kigakemurwa. Kugeza ubu ntabaratubwira.

Ariko uburyo burasobanutse, sisiteme irasobanutse, iyo washyizwe ku rutonde yewe n’iyo utarushyizweho wenda ukeka ko bakurenganyije nabwo hari uburyo  ubivuga,  bakakurenganura, ikibazo kikigwa. Niba hari abatarabashije gukora ikizamini kubera ko batabonye ubutumwa kandi bagomba kububona, rwose hari inzira zihari zigaragara bacamo, bakabimenyesha, ikibazo cyabo cyigasuzumwa.”

Uyu muyobozi yabasabye ko bakurikiza inzira zemewe n’amategeko bakabona kurenganurwa.

Aba babakandida barasaba kurenganurwa mbere y’uko ikiazamini cy’ibazwa (Interview) no gutanga umwanya wahatanirwaga bikorwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW