Ese koko ikibazo Masita gikwiye kubazwa Muhire wenyine?

Mu nteko rusange iherutse guhuza abanyamurango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, perezida w’iri shyirahamwe, Nizeyimana Mugabo Olivier, yabwiye abanyamuryango ko ari mu batunguwe no kumva amasezerano yasinywe mu izina rya Ferwafa kandi batabizi.

Abanyamuryango ba Ferwafa ntibahuriza ku kibazo cya Masita na Muhire

Aya masezerano ya Masita yasinywe n’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry Brulart bikavugwa ko yabikoze abamukurite batabizi.

Ubwo Muhire yerekezaga ku Mugabane w’i Burayi gushaka uruganda ruzambika ikipe y’Igihugu Amavubi, yajyanye na Edmond Nkusi Marie usanzwe ari Komiseri ushinzwe iterambere rya ruhago muri Ferwafa na Cyamwenshi usanzwe ashinzwe iyamamazabikorwa muri iri shyirahamwe.

Aya masezerano yasinyweho tariki 15 Werurwe, bikavugwa yagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa tariki 1 Mata akazasozwa tariki 31 Werurwe 2026.

Ni amasezerano yateje ikibazo kuko perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier atabizi ari nacyo cyatumye adashyirwa mu bikorwa.

Igikomeje kwibazwa, ni ukuba Muhire yaba yarihaye uburenganzira bwo gusinya kuri aya masezerano cyangwa yari yabitumwe n’ubuyobozi bwe.

Iki kibazo giherutse guteza impagarara mu nteko rusange ya Ferwafa, bamwe bahamya ko Muhire atibwirije kujya gusinya kuri aya masezerano ahubwo hari izindi nzego zari zibizi ariko uyu Munyamabanga Mukuru akaba ari kubibazwa wenyine.

Umwe mu banyamuryango ba Ferwafa waganiriye na UMUSEKE, yahamije ko ibi Muhire yakoze atabikoze wenyine.

Ati “Ntabwo Muhire ari injiji yo gusinya amasezerano angana kuriya abyibwirije. Ahubwo Muhire niwe nsina ngufi igomba kubibazwa ariko ntabwo amakosa ari aye wenyine n’ubwo yayakoze.”

- Advertisement -

Aya masezerano afite agaciro ka miliyari irenga y’amafaranga y’u Rwanda ntabwo avugwaho rumwe n’abatandukanye bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu nteko rusange iherutse guhuza abanyamuryango ba Ferwafa, bamwe basabye ko Muhire yakwirukanwa kuko bahamya ko yakoze amakosa adakwiye kwihanganirwa kandi ashobora gutuma Masita ijyana Ferwafa mu nkiko bityo bikazagira ingaruka mbi ku mupira w’amaguru mu Rwanda.

Bamwe bahamya ko Muhire adakwiye kubibazwa wenyine

UMUSEKE.RW