Gasabo: Polisi yangije ibiyobyabwenge n’amavuta atujuje ubuziranenge

Ibiyobyabwenge bitandukanye bigizwe n’urumogi, Kanyanga ndetse n’amavuta atandukanye atujuje ubuziranenge yifashishwa mu guhindura uruhu (Mukorogo) byangijwe ku mugaragaro n’inzego zitandukanye zirimo Polisi.

Polisi ivuga ko abakoresha ibiyobyabwenge bakwiye kubireka kimwe n’ababicuruza kuko bigira ingaruka mu muryango mugari w’abantu

Ku wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, nibwo Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo ifatanije n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Urwego rw’igihugu  rw’Ubushinjacyaha yangije birriya biyobyabwenge n’amavuta atujuje ubuziranenge.

Ibyangijwe byose bikaba bingana n’ibiro 972 by’urumogi na litiro 300 za kanyanga byafatiwe mu duce dutandukanye two mu Karere ka Gasabo mu mezi 5 ashize mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda bigamije kurwanya no guca burundu ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Ibyafashwe byose birawe agaciro kagera kuri miliyoni 11,6Frw.

Igikorwa cyo kwangiza ibi biyo yabwenge cyabereye mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere, Akagali ka Kankuba, umudugudu  wa Nyarumanga, hakoreshejwe imashini ibisya (Waste Treatment plant)  mu rwego rwo kwirinda kwangiza ikirere n’ibidukikije muri rusange.

Umuyobozi wa Polisi   mu Karere ka Gasabo, Superintendent (SP) Felicien Habimana yavuze ko kugira ngo ibi biyobyabwenge bifatwe, byaturutse ku makuru Polisi y’u Rwanda yahawe n’abaturage.

Yagize ati: “Mu bihe bitandukanye abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda, Polisi yakoze ibikorwa byo kubafata ndetse n’ibyo bacuruza birafatwa bashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakoze.”

SP Habimana Yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko uretse kuba iyo ababikoresha bafashwe babinywa cyangwa babicuruza bahanwa n’amategeko bigira n’ingaruka ku buzima bwabo.

Yavuze ko ibiyobyabwenge bitera ingaruka nyinshi zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu miryango, ubujura, urugomo n’ibindi byaha.

- Advertisement -

Ashima uruhare rw’abaturage batanga amakuru kugira ngo abijandika mu biyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe bafatwe hagamijwe kubica burundu.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW