Igisubizo cy’Ubuyobozi ku nkongi iherutse kwibasira ishyamba rya Leta i Nyanza

Mu Murenge wa  Nyagisozi, mu Kagari ka Kabunga,  mu Mudugudu wa Mweya, mu Karere ka Nyanza, ishyamba rya Leta riri ku musozi wa Gihara, ryafashwe n’inkongi hegitare 17 zirakongoka. Harakekwa abatwika amakara kuba intandaro.

Ubuyobozi burasaba abaturage kwirinda kujyana umuriro mu ishyamba muri iki gihe cy’impeshyi

Amakuru avuga ko inkongi yatangiye mu ijoro ryo ku wa  24 Nyakanga, 2022 ikomeza ku wa 25 Nyakanga, 2022.

Kuri iyo tariki  saa 11h30 z’amanywa, ku bufatanye n’abaturage b’imidugudu ya Gihara, Mweya, Gituntu na Kigohe, babashije kuzimya umuriro wose wari wibasiye iryo shyamba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu abatwika amakara ari bo bakekwa kuba intandaro y’umuriro.

Yagize ati “Hahiye hegitare 17 n’ejo harongera. Hari abakekwa, abantu bajya bagenda bakibamo ibiti, bagatwikamo amakara.”

Habineza avuga ko mu gihe cy’izuba iyo igishirira kigeze mu byatsi gihita gifata ishyamba rikagurumana, ariko ubu ngo hazimijwe nta kibazo kigihari.

Yavuze ko umuntu ukekwaho gutwika ishyamba yahise acika ubuyobozi, akaba agishakishwa.

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi mu ishyamba.

Ati “Icya mbere cyo turi mu gihe cy’izuba ibyatsi birakakaye, birumye, hari ingamba tujya dufata mu gihe cy’iki ntabwo tuba dushaka abatwika amakara, mu rwego rwo kwirinda inkongi. Gutwika ibyatsi ntabwo byemewe. Byagakwiye gutunganywa hakavamo ifumbire, dukwiye kwirinda ibikorwa nk’ibyo, tukirinda inkongi.”

- Advertisement -
Gutwika amashyamba bigira ingaruka mu guhumanya ikirere

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW