Igitero ku birindiro bya MONUSCO cyaguyemo umusirikare n’abapolisi 2 ba UN

Ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, MONUSCO zasohoye itangazo ryamagana igitero zagabweho kikagwamo umusirikare n’abapolisi babiri ba UN, byabereye muri Kivu ya Ruguru.

Imyigaragambyo ikomeye imaze iminsi ibiri abaturage basaba MONUSCO kugenda

Itangazo ryasohokeye i Kinshasa, kuri uyu wa Kabiri tariki  26 Nyakanga, 2022 rivuga ko umusirikare umwe n’abapolisi babiri ba UN bishwe n’abantu bagabye igitero kuri MONUSCO mu gace ka Butembo, muri Kivu ya Ruguru.

MONUSCO ivuga ko icyo gitero cyari kigambiriye ibiro byayo cyakomerekeyemo undi muntu umwe mu bashinzwe umutekano bayo.

Itangazo rigira riti “Abateye igitero bambuye imbunda abapolisi ba Leta ya Congo, barasa ku ngabo zacu zishinzwe kugarura amahoro.”

MONUSCO ivuga ko yunamiye abaguye muri iki gitero ndetse ikaba inifuriza uwakomeretse gukira.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko zamaganye kiriya getero kuko nta mpamvu n’imwe yasobanura impamvu cyabayeho.

MONUSCO yibukije abayigabaho ibitero ko binyuranye n’amasezerano UN ifitanye na Leta ya Congo, ndetse n’amasezerano mpuzamahanga aha ubudahangarwa UN.

Yavuze ko abagaba ibitero ku birindiro byayo bakora ibyaha by’intambara biregerwa mu nkiko mpuazamahanga.

MONUSCO ivuga ko hari amakuru avuga ko muri bariya bayirasheho hari amakuru avuga ko hari abishwe.

- Advertisement -

Ivuga ko yagerageje kwifata ntirwanye abayigabaho ibitero, n’abatera ku nyubako ikoreramo ikaba isaba ko habaho iperereza ryigenga ku byabaye.

Yashimiye abasirikare bayo ubunyamwuga bagaragaza mu rwego rwo kwifata birinda ko hameneka amaraso.

Iki gitero cy’i Butembo gikurikiye imyigaragambyo imaze iminsi ibiri ibera i Goma, abaturage basaba MONUSCO guhambira. Gusa iyo myigaragambyo yakurikiwe n’ibikorwa byo gusahura ibikoresho byose mu biro bya MONUSCO, ndetse Leta ya Congo yatangaje ko abantu 15 bamaze kugwa muri ibi bikorwa harimo n’aba bantu ba MONUSCO.

UMUSEKE.RW