Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO imaze kugwamo abantu 15 – Officiel

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko mu bikorwa by’imyigaragambyo byamagana ingabo za MONUSCO hamaze gupfa abaturage b’abasivile 12 n’abashinzwe umutekano ba MONUSCO bagera kuri 3, iyi mibare ishobora kwiyongera.

Patrick Muyaya Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo ari ibumoso ari kumwe na Khassim Diagne, Umuyobozi wungirije wa MONUSCO akaba ari na we muyobozi w’agateganyo wayo

Patrick Muayaya yavuze ko akavuyo kadashobora kwemerwa mu buryo ubwo ari bwose.

Ati “Muri rusange turabara abantu 15 bapfuye, harimo abasivile 12. I Butembo haguye abantu 7, abandi baguye i Goma.”

Yavuze ko abakomeretse bagera kuri 60 ariko imibare ikaba ishobora kwiyongera.

Muyaya yavuze ko hazabaho iperereza ku bantu bapfuye, haba abaturage n’abasirikare ba MONUSCO, kuko ubu ngo haravugwa ko inyeshyamba z’aba Mai Mai zivanze rwihishwa mu bigaragambya zirasa ku ngabo za MONUSCO mu mujyi wa Butembo.

Khassim Diagne, Umuyobozi wungirije wa MONUSCO yavuze ko yihanganisha abantu babuze ababo haba abaturage ba Congo ndetse n’abo mu miryango y’abasirikare ba UN, bishwe n’abakomeretse.

Ati “Ni igihe cyo gutuza, mu mvururu ntacyagerwaho… tumaze amasaha 48 akomeye cyane atari kuri MONUSCO gusa ahubwo no ku baturage b’i Goma n’ahandi hari imidugararo, by’umwihariko ku baturage ni igihe cyo gutangira ubundi buzima bushya bwo gukorana no gushyira hamwe.”

Yavuze ko imbaraga nyinshi zashyizwe mu kurinda icyicaro cya MONUSCO mu mujyi wa Goma, kuko kiri mu mujyi kandi ibintu byose bikaba byarasahuwe kandi ariho hari habitswe ibikoresho n’ibiribwa by’abasirikare ba MONUSCO.

Yavuze ko atavuga imibare y’abapfuye kuko ari benshi.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko abaguye mu myigaragambyo bageze kuri 17, harimo abaguye i Goma ku wa Mbere bagera kuri 6, abandi 8 bapfuye kuri uyu wa Kabiri,  mu Mujyi wa Butembo, n’umusirikare n’abapolisi ba biri ba MONUSCO biciwe i Butembo.

Umuyobozi wa Kivu ya Ruguru, yasabye abaturage kureka imyigaragambyo ndetse anasaba ko abagize uruhare mu bikorwa by’urugomo bose bazajyezwa imbere y’ubutabera.

I Goma, imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO imaze kugwamo 5

Abigaragambya barasaba MONUSCO kuva muri Congo

UMUSEKE.RW