Kwibohora28: Muri impamvu ndetse muri n’impamba mu nzira ikiri imbere- Mushikiwabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa(OIF),Louise Mushikiwabo,yashimye aho igihugu kigeze gitera imbere, ashimira abagize uruhare mu kubohora igihugu.

Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru wa OIF yifurije abanyarwanda isabukuru nziza yo kwibohora

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28.

Mu butumwa bwe, Madamu Louise Mushikiwabo yashyize kuri twitter,yagaragaje ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu gihugu bigizwemo uruhare n’ababohoye uRwanda,ashimangira ko urugendo rugomba gukomeza.

Yagize ati “Aho tugeze ubu mu rugendo rw’imyaka 28 yo kwibohora hateye ishema pe! Nubwo ari rya joro ribara uwari riraye… Kuri uyu munsi rero baticumugambi mwatubereye ingabo,turabashimiye!Muri impamvu ndetse muri n’impamba mu nzira ikiri imbere!Twikomereze imihigo baba b’uRwanda.”

Umuryango wa RPF wagize uruhare mu kubohora igihugu, waifurije Abanyarwanda umunsi wo kwibohora, usaba kuzirikana abatanze ubuzima bwabo.

Wagize uti “Umuryango RPF inkotanyi urifuriza abanyarwanda bose umunsi  mwiza wo kwibohora .Utubere umwanya mwiza wo gutera ikirenge mu cy’abagize uruhare mu kubohora igihugu cyacu ndetse na bamwe muri bo bagatakaza ubuzima bwabo.”

Imyaka 28 irashize Abanyarwanda bishimira ko uRwanda rwabonye umucyo, bibohoye. Nyuma y’ibihe by’umwijima, urugamba rw’amasasu rwarangiye, hakomeza urw’iterambere.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

- Advertisement -