Minisitiri Dr Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama i Kinshasa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta ari iKinshasa aho yahagarriye Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame mu nama ya XXI  isanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati, ECCAS.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama yabereye i Kinshasa

Ni inama yateranye kuri uyu wambere tariki ya 25 Nyakanga 2022, ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakuru b’ibihugu 11 n’abahagarariye za Guverinoma nibo bateraniye iKinshasa mu nama y’uyu muryango.

Mu banyacyubahiro bitabiriye iyi nama harimo Perezida wa Tchad, Gen Mahamat Idriss Deby na Minisitiri w’Intebe wa Gabon ,Mme Rose Christiane Ossouka Raponda bageze muri iki gihugu ku cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2022.

Kimwe mu byitezwe kwigirwa muri iyi nama harimo gusuzuma imirimo y’inama y’abakuru b’ibihugu bya ECCAS  yabanje , harimo kandi no kurebera hamwe ibibazo Politiki ndetse n’umutekano byugarije Afurika yo hagati.

Ikindi ni uko hari buze kuganirwa uko umwuka uhagaze hagati y’uRwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no kurerebera hamwe uko ibihugu byabana nk’inshuti.

Hararebwa kandi ikibazo cy’itumbagira ry’ibiciro by’ibicuruzwa (matiere premmiere)  , ingaruka  z’intambara ya Ukraine n’uBurusiya ku bukungu bw’uyu muryango.

Umuryango wa ECCAS washinzwe mu 1983 uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati birimo Angola ,uBurundi, Cameroun , Centrafrique,Congo-Brazzaville, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinne Equatoriale, Tchad , Sao Tome  & Principe ndetse n’uRwanda.

Muri 2016 nibwo uRwanda rwongeye kujya muri uyu muryango nyuma yo kuwikuramo mu 2008.

- Advertisement -

Ugamije guhuza ubufatanye bw’ibihugu mu guteza imbere Afurika mu bijyanye n’ubukungu binyuze mu kongera ubushobozi bw’inganda no guteza imbere ubuhinzi . Harimo kandi kubyaza umusaruro umutungo kamere, kongera ingufu, ubucuruzi, itumanaho, siyansi, ikoranabuhanga.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW