MONUSCO yabaye ikirungurira kuba Kongomani

Umunsi ku wundi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo umutekano ukomeje kuba iyanga.Usibye kuba iki gihugu kigaragaramo imitwe y’inyeshyamba, kuri ubu umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’igisirikare cya Leta ukaba warigaruriye ibice byo mu Burasirazuba bwa Congo birimo Bunagana n’ibindi bice. Muri iyi ntambara, Congo  ishyira mu majwi u Rwanda gushyikira uyu mutwe.

Abaturage basaba ko MONUSCO ibavira mu gihugu, bamwe mu bategetsi bakuru bayiryamyeho

Ariko uyu mutwe  wa M23 nawo uvuga ko FARDC, FDLR ndetse na MONUSCO, bihuje ngo bayirimbure.

Ubudahangarwa bwa MONUSCO ndetse n’ubunyamwuga bwawo bukomeje gutakarizwa icyizere umunsi ku wundi ndetse Abakongomani bahagurutse ngo ubavire mu gihugu.

Mu 1999  nibwo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu (MONUSCO) zagiyeyo zigiye kurinda abasivile no kurwanya inyeshyamba zihungabanya umutekano.

MONUSCO yacanyweho umuriro…

Ubusanzwe izi ngabo buri mwaka zitangwaho ingengo y’imari ya miliyari imwe y’amadolari ya Amerika. Ni bwo butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buhenze kurusha ubundi ku Isi.

Nyamara kuri ubu ibintu byayibereye insobe nyuma y’imyaka irenga makumyabiri iri muri iki gihugu, Abanye-Congo bavuga ko nta musaruro iratanga.

Muri uku kwezi Perezida wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Modeste Bahati Lukwebo, yasabye  ko izi ngabo zasezererwa.

Uyu yavugaga ko atumva uburyo MONUSCO imaze imyaka 22 mu gihugu ariko ikaba itarigeze ibasha kugira impinduka izana mu kugarura amahoro .

- Advertisement -

Yagize ati “Twebwe ubwacu tuzibungabungira amahoro, umutekano n’ubusugire bw’igihugu.”

Usibye uyu musenateri,  mu kiganiro Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Congo, Patrick Muyaya yagiranye n’itangazamakuru kuwa 20 Nyakanga uyu  mwaka, yatangaje ko imiryango mpuzamahanga ikomeje kugira uruhare  mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Uyu mutegetsi yavuze ko Congo itifuza gukomeza kwijandika mu ntambara ahubwo ko yifuza kuba mu mahoro.

Patrick Muyaya nubwo aterura ngo avuge ko MONUSCO yagaragaje intege nke muri Congo, yashimye izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye gusa agashinja imiryango Mpuzamahanga kwitarutsa kubibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida wa Sena ya RD Congo Modeste Bahati Lukwebo ntiyiyumvisha icyo MONUSCO ikora ku butaka bwabo

Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera…

Muri uku kwezi kandi muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Karengela, abaturage biraye mu mu mihanda, bakora imyigaragambyo bamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura  amahoro muri Congo .

Mu bigaragambya bavugaga ko izi ngabo usibye “gusahura umutungo nta kindi zikora.”

Aba bavugaga ko izi ngabo   zaje”Mu butembere bihabanye n’igikorwa cyo kugarura amahoro mu Burasirazba bwa Congo bwazahajwe n’intambara.”

Ku wa 22 Nyakanga 2022 abagore bo mu Mujyi wa Goma nabo bazindukiye mu mihanda berekeza ku birindiro bya MONUSCO i Goma “bamaganye ibikorwa by’izi ngabo bazishinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro” yayogoje Igihugu cyabo nk’uko babivuga.

i Goma urubyiruko rwambariye kwamagana MONUSCO

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Goma rubarizwa mu ishyaka  rya Union Pour la Democratie et le Progres Social ,UDPS  riri ku butegetsi kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022, rwazindukiye mu mihanda yo mu Mujyi wa Goma barifuza ko Ingabo za MONUSCO ziva muri RD Congo.

Ubwo bashyiraga itangazo rihamagarira abaturage kubyukira mu mihanda, icyoba cyari cyose bikanga ko iyi myigaragambyo yangiza byinshi.

Iyi myigaragambyo yatangiriye ahitwa Gatoyi mu rukerera ahagana isaa kumi n’imwe aho imihanda yari yarunzwemo amabuye.

Uko bwagendaga bucya niko abaturage bikusanyaga muri Komine Kalisimbi, gusa Polisi yarubiye yiyemeza kuburizamo iyi myigaragambyo birinda ko yagera mu Mujyi rwagati.

Aba bose icyo basaba ni uko MONUSCO ibavira mu gihugu bavuga ko igihe kigeze ngo “birwaneho kuko izi ngabo zabatereranye kuva zagera ku butaka bwa Congo.”

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba  EAC iheruka gutora umwanzuro wo kohereza Ingabo muri Congo , mu gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye ugaragaramo.

Itsinda rya ba ofisiye mu bo mu ngabo z’ibihugu bagize uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba , riheruka kugirira uruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Itsinda ry’Ingabo zidasanzwe zo mu gihugu cya Afurika y’Epfo nazo ziri mu myitozo ya nyuma ngo zoherezwe muri RD Congo guhanga na M23 ikomeje kwahagiza ingabo za FARDC n’abo bafatanyije barimo MONUSCO na FDRL.

RD Congo ikomeje kuba indiri y’imitwe y’inyeshyamba aho abaturage bicwa, bafatwa ku ngufu, igihugu gisahurwa ubutunzi amanywa n’ijoro byitwa ko kirimo ingabo za LONI zishinzwe kugarura amahoro.

Barasaba ko MONUSCO igenda n’ibyayo byose, bavuga ko yabateye mkuba aho kubakiza

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW