Mu biruhuko abana ntibakwiye kuba “iziragira zikicyura”

Muri iki gihe mu Rwanda  abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari kurangiza umwaka w’amashuri 2021-2022 bitegura kujya mu biruhuko by’igihe kirekire, barabasabwa kwitwara neza no kwirinda ababashuka bakoresheje ikoranabuhanga cyangwa andi mayeri.

Abanyeshuri basabwe kwitwara neza mu gihe bagiyemo cy’ibiruhuko

Iki gihe isi bivugwa ko yabaye umudugudu, ndetse abantu ntibatinya kuvuga ko ari isi y’ikoranabuhanga. Abana bajya mu biruhuko baragirwa inama yo kudatwarwa cyane n’iryo koranabuhanga nka telefoni na Internet, mu rwego rwo kwirinda ibishuko cyangwa kugwa mu mutego w’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Guverineri w’Intara y’iburengerazuba, Habitegeko Francois, yasabye abana gukoresha ibiruhuko bafasha ababyeyi babo imirimo, basoma ibitabo banasubiramo ibyo bigishijwe, ndetse bakajya bitabira gahunda za Leta.

Abanyeshuri bagirwa inama yo kugira amakenga mu birori bitabira kuko na byo hari ubwo bahurirayo n’ababashuka.

Ababyeyi na bo basabwe kutareka abana ngo babe iziragira zikicyura, bakajya bamenya aho bagiye n’ibiri gukorerwa aho bagiye.

Habitegeko François, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagize ati “Icyo nabwira abana ni ukwirinda ibishuko ahubwo bagafata igihe cyo gufasha ababyeyi imirimo yo mu rugo, ariko bakagira n’igihe cyo gusoma ibitabo no mu makayi yabo basubiramo ibyo bize,

icyaka kabiri  ni ukwirinda ibigare n’ubuzererezi ahubwo bakitabira za gahunda bateguriwe n’abayobozi biciye muri gahunda nk’intore mu biruhuko.

Ababyeyi turabasaba kuganiriza abana no kugenzura ko batajya mu ngeso mbi, abana ntibakwiye kuba iziragira zikicyura babarinde ibyo bibarangaza kandi bagenzure imyitwarire yabo.”

Urwego rw’igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB na rwo ruvuga ko uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere ari na ko ibyaha  birikorerwaho bikomeje kwiyongera bityo rugasaba ubufatanye bwa buri wese mu gukumira ibi ibyaha bitandukanye birikorerwaho.

- Advertisement -

Dr. Murangira B Thierry ni Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha RIB ati “Turasaba abanyeshuri kwitondera ibirori no kubigendamo neza, nta we tubujije  kubijyamo turasaba ababyeyi guhoza ijisho ku bana babo umubyeyi akamenya aho umwana we  yagiye n’ibiri gukorerwamo, hari abageramo bakanywa ibiyobyabwenge abandi bagasambanywa bikabaviramo kureka ishuri.”

Umuvugizi wa RIB  yibutsa urubyiruko cyane cyane abanyeshuri bagiye kurangiza amashuri yisumbuye bitegura kujya muri za Kaminuza  kujya batahura bene ibyo byaha, bityo bikirindwa bitaraba.

Ati “Imbuga nkoranyambaga zirakoreshwa, habaho ubushukanyi butuma abantu bakorerwa ibyaha batangaza amakuru y’ibihuha bashukishwa za buruse zo mu mahanga, akazi keza n’abashukishwa urukundo hakabamo gucuruza abantu, hariho abakoreraho ibyaha byo gukangisha, no gusebanya.”

Amakuru atangazwa n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, avuga ko ibyaha byagiye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuva muri 2019-2021 umubare w’abantu bakekwa bari 901 harimo abari munsi y’imyaka 30 y’amavuko 363 bangana na 40%.

Imbugankoranyambaga esheshatu zakunze gukoreshwa muri ibi byaha uruza ku isonga ni  WhatsApp ifite  41.2% , YouTube  21.6%, Facebook  17.6%, Twitter 10.8%, instagram 7.8%  naho kuri Snapchat hagaragaye icyaha  kimwe.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW /IBURENGERAZUBA.