Muhanga: Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umugore

Umugore uri mu kigero cy’imyaka  50  yishwe n’uburwayi budasobanutse gusa kuri ubu haracyekwa inkoni yakubiswe n’umugabo we w’imyaka 40, ubuyobozi bwavuze ko iperereza rizasobanura iby’urupfu rwe.

Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022, bibera mu Murenge wa Rongi, Akagari ka Gasagara mu Mudugudu wa Murehe, mu Karere ka Muhanga.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko mbere y’uko yitaba Imana yari yabanje kugirana amakimbirane n’umugabo we ashingiye ku gucana inyuma.

Amakuru  atangwa n’abaturage avuga ko nyakwigendera akomoka mu Mudugudu wa Mugwato, ariko umugabo we bashakanye we akaba akomoka mu Mudugudu wa Fumbwe mu Kagari ka Gasagara.

Intandaro y’urwo rupfu ni uko umugabo yasanze umugore adoda sous-jupe (umwenda w’imbere w’abagore), maze aramwadukira aramukubita akeka ko yaciwe n’abagabo bamusambanya, ariko ko n’ubundi bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko nyuma yaho asagariwe n’umugabo yajyanwe kuvuzwa mu bavuzi gakondo ariko nabwo ntibyakunda ajyanywe kwa muganga, apfira mu nzira  ataragerayo.

Yavuze ko umugabo we nyuma yo kumukubitira ko hari ababa bamuciriyeho imyenda y’imbere “ku bwo kumusambanya”, ngo yanamukubise kuko hari umuntu waguze ikigori akamuhaho.

Ati “Nijoro arara agonga, ubwo nibwo yagiye  gushaka umuvuzi wa Kinyarwanda, bamuha umuti, akimara kuwunywa nibwo yatangiye kumererwa nabi. Bahita bazana moto ngo imujyane ku kigo nderabuzima, yahwaniye kuri moto itaranaka, bahita mu nzu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald, yabwiye Umuseke ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.

- Advertisement -

Yagize ati “Urupfu rw’uwo mudamu twararumenye ariko n’umuryango tudafite mu basanzwe babana mu makimbirane ariko natwe twarakurikiranye ngo tumenye niba ibyo bintu byaba byaratewe n’inkoni z’umugabo, turacyashakisha ngo tumenye byinshi kuri byo nkeka ko ari ikibazo cyashyikirijwe Ubugenzacyaha ngo bugikurikirane, ngo zikore iperereza.”

Yakomeje ati ”Batubwiye ko babonye arembye cyane bahitamo kumujyana kwa muganga ariko atarakagera kwa muganga aza kwitaba Imana.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hagaragaye ikintu gishobora guhungabanya umutekano.

Ati “Inama duha abaturage ni ugutanga amakuru ku kintu cyose kiba cyabaye. Umuturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we.

Imiryango ibaye mu makimbirane tubashishikariza guhita bamenyesha ubuyobozi kare mu gihe bo ubwabo batabyigaragarije ko bayabanyemo, abaturage turabamenyesha ko umuryango bakwiye kuwegera.

Abaturage baduhe amakuru ku kintu icyo ari cyo cyose cyabangamira umuntu uwo ari we wese, imibereho n’umutekano  cyangwa se cyabangamira ubusugire bw’umuryango.”

Kugeza ubu biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera uza gushyingurwa  mu gihe iperereza ku rupfu rwe  rigikomje.

TUYISHIMRE Raymond /UMUSEKE.RW