Muhanga: Umugabo yishe umugore we ahita ajya kwirega kwa Mudugudu

Munyankumburwa Alphonse w’imyaka 65 akurikiranyweho kwicisha Inkoni Nyirabazungu Marie w’imyaka 66 akajya kwirega ku muyobozi w’Umudugudu byabereyemo.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, bibera mu Mudugudu wa Kondo, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.

Uwahaye amakuru UMUSEKE  ,yavuze ko abo bonbi bari bagiye gusangira inzoga mu kabari ariko nyuma bagataha batongana. Umwe ashinja undi gukoresha nabi umutungo w’urugo.

Uwaduhaye amakuru yagize ati” Uwo Mudamu yari yaremye isoko,atashye asanga umugabo mu rugo, baratemberana bajya kunywa ku kabari ni mugoroba. Ubwo rero ku kakabari bagacyocyorana. Mu gucyocyorarana umugore yatashye mbere,asigayo Umugabo, ajya kwiryamira.”

Yakomeje ati“Umugabo aje, ajya kumukingurira, atera amahane, bahita barwana, ahantu barwaniye ngo bavunnye n’insina ebyiri, ubwo rero niho yamwiciye. Amaze kumwica azana ikirago , aramuzingazinga, ajya kwirega kwa Mudugudu. Bapfaga amafaranga y’ibirayi yari yahashye mu isoko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhango, Nshimiyimna Platine yabwiye UMUSEKE ko ubusanzwe uru rugo rwabanaga mu makimbirane n’ubwo kenshi bari baraganirijwe.

Yagize ati“Bageze mu rugo bavuye mu kabari, bararwana, barwanye amukubita inkoni aba arapfuye. Rwari urugo rusanzwe rubanye nabi,mu makimbirane bajyaga bagirwa inama kenshi.Kuko bari bavanye mu kabari, bishobora kuba yaraturutse ku businzi.”

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage kwirinda amakimbirane Kandi no mu gihe yagaragaye bakihutira kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo bagirwe inama.

Ukekwa afungiye kuri Polisi ya Kiyumba ari naho Urwego rw’Igihugu rw’UbugenzacyagaRIB sitasiyo ya Kiyumba  ikorera ni mu gihe nyakwigendera we yashyinguwe ejo , nyuma y’aho umurambo wa nyakwigendera ukorewe isuzuma ku Bitaro bya Shyira.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW