Nyanza: Abafatanyabikorwa b’Akarere basabwe kunoza ibyo bakorera abaturage

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasabye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza kunoza ibyo bakora hagamijwe iterambere ry’umuturage.

Guverineri Kayitesi yasabye abafatanyabikorwa kunoza ibyo bakora

Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2022 ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yafunguraga Imurikabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza (JADF OPEN DAY) yasabye abafatanyabikorwa b’aka karere kunoza ibyo bakora hagamijwe iterambere ry’umuturage nkuko icyerekozo cy’ubuyobozi bw’igihugu ari “umuturage ku isonga.”

Yagize ati“Buri wese ibyo akora abikore agamije impinduka nziza kumugenerwabikorwa we.”

Guverineri Kayitesi yibukije abafatanyabikorwa ko bakwiye kurera abakura kuko bitaba ari byiza abagenerwabikorwa bagenewe umushinga nyuma y’igihe waza kuwureba ukibaza niba warahageze utagihari.

Ati“Mushyire imbaraga mukuzamura imibereho yabo tugenera ibikorwa byabo mu rugendo rw’iterambere niba umugenerwabikorwa ari mu cyiciro cya mbere intego ibe kumuzamura mu cyiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu hagamijwe ko ibyo bikorwa biramba kandi nawe agasigara abyikorera agafasha n’abandi benshi.”

Bakundukize Solange umunyamabanga akanaba ashinzwe umutungo muri JADF mu karere ka Nyanza avuga ko bashyizeho ihuriro ry’abafatanyabikorwa kugirango ibikorwa byose bimurikwe abafatanyabikorwa bose baze basobanure ibikorwa bikorerwa abaturage kandi hari ikintu kinini cyane bibafasha

Ati“Twari tumaze igihe kinini cyane kubera ibihe bya COVID-19 tutabasha kumurika ibikorwa byacu ariko dushimiye ubuyobozi ko twashoboye kumurika ibikorwa by’abafatanyabikorwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu iterambere ry’aka karere asaba abaturage gukomeza gusura iri murikabikorwa.

Muri rusange abafatanyabikorwa 65 b’aka Karere bagize uruhare mubikorwa bitandukanye by’aka karere aho batanze inkunga y’amafaranga 2,161,918,276 y’u Rwanda muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.

- Advertisement -
Abayobozi mu nzego zitandukanye basuye Imurikabikorwa riri kubera mu karere ka Nyanza
Abafatanyabikorwa 49 muri 65 bo mu karere ka Nyanza nibo bitabiriye Imurikabikorwa

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza