P. Kagame yasubije Abayobozi ba DR.Congo badashaka ingabo z’u Rwanda iwabo

Mu kigano Umukuru w’Igihugu yagiriye kuri Televiziyo y’igihugu yasubije ubusabe bwa Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi n’abandi bavuga ko badashaka ko u Rwanda ruzatanga ingabo mu z’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba zizajya gushakira amahoro Congo. 

Perezida Paul Kagame mu kiganiro ari kugirana na RBA

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga, 2022 mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu cyijyanye n’ibikorwa by’isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rwizihizaho Kwibohora.

Yavuze ko mu ngabo z’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba u Rwanda rubereye umunyamuryango rwakabaye ruzigiramo uruhare ariko kuri we ngo ikibazo si ukuzijyamo ahubwo umuti izizajyayo zose zizavugita niho hari igisubizo.

Ati “Niba nibuka neza u Rwanda rwatanze Congo kuba umunyamuryango wa Africa y’Iburasirazuba, ariko ibyo nta kibazo twembi turi abanyamuryango.

Niba bavuga ingabo z’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC), karemano biratuma u Rwanda rugira uruhare muri izo ngabo, ariko kugira ngo tworoshye iyo nzira n’umuti w’ikibazo, niba uruhande rurebwa n’ikibazo rwa DR. Congo ruvuga ko rufite ikibazo kuba u Rwanda rwajya muri izo ngabo, nta kibazo mbifiteho, nta we twinginga ngo tujye muri izo ngabo, si byo?

Ariko na none biravuga ngo uzajyayo wese, yaba akunzwe cyangwa yaratumiwe na Congo ngo ajye muri izo ngabo za EAC hatarimo u Rwanda, kandi jye nta kibazo mbifiteho, agomba gukemura ibibazo nagarutseho.”

Perezida w’u Rwanda yavuze ko mu bibazo bikomeye bituma DR.Congo itumvikana n’u Rwanda harimo icya FDLR, U Rwanda rufata nk’umutwe w’iterabwoba, ariko ukaba ufatanya n’ingabo za Congo ku rugamba ndetse ukagaba n’ibitero mu Rwanda.

Ikindi ngo ni ugukemura ibibazo by’impunzi z’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda, barimo n’inyeshyamba za M23, [Congo ishinja u Rwanda kuziha ubufasha].

Yagize ati “Icyo mvuga niba hari umuntu wese uzava aho ariho hose hatarimo u Rwanda, ariko azanye igisubizo twese dushaka kuki nagira ikibazo. Niba bashobora kuvuga ngo tugiye kurandura FDLR itera ibibazo hagati y’u Rwanda na Congo, kandi bakavuga ko bagomba gukomeza gushakira amahoro Akarere, mu Burasirazuba bwa Congo bagakora ku buryo abaturage bavuga Ikinyarwanda, na M23 bakabasha kwemerwa mu baturage ba Congo ku buryo nta yindi mpamvu yabo yo kurwana, niba izo ngabo zizafasha Leta ya Congo muri iyo nzira ya politiki kuri ibyo bibazo kuki u Rwanda rwabigiraho ikibazo?

- Advertisement -

Niba izo ngabo zizatwizeza ko zizakemura ikibazo cyo kurasa ku butaka bw’u Rwanda bikozwe na FDLR cyangwa Abanyekongo kuki twabyanga?

Mu by’ukuri nakwishimira ko ibi byabaho u Rwanda rutagiyeyo kuko byadutwara ubushobozi (cost), kuki twajya guhendwa n’ibintu kandi hari utubwira ko yabidukorera?”

Mu ijambo Perezida Félix Tshisekedi aherutse kugeza ku batuye DR.Congo ubwo bizihizaga ubwigenge yavuze ko Congo idashaka ingabo z’u Rwanda mu ngabo za Africa y’Iburasirazuba zizoherezwa mu gihugu cye gukemura ibibazo by’umutekano muke.

U Rwanda na Congo muri iyi minsi birarebana ay’ingwe, DR.Congo ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 zikomeje kuyotsa igitutu ku rugamba, ndetse zanafashe Umujyi wa Bunagana, naho u Rwanda rugashinja Congo guhunga ibibazo by’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda no gushyigikira umutwe wa FDLR urimo abakoze Jenoside mu Rwanda.

UMUSEKE.RW