Perezida Gotabaya Rajapaksa yahunze Sri Lanka mu ndege ya gisirikare

Perezida Gotabaya Rajapaksa yahunze Sri Lanka mu ndege ya gisirikare, mu gihe yarasumbirijwe n’imyigaragambyo y’abaturage yatewe n’ibibazo by’ubukungu muri kiriya gihugu.

Perezida Gotabaya Rajapaksa yahunze Sri Lanka

Ingabo zirwanira mu kirere zemeje ko uyu musaza w’imyaka 73 yerekeje mu birwa bya Malidiva ari kumwe n’umugore we n’abashinzwe umutekano babiri.

Ihunga rya Bwana Rajapaksa rishyize ku iherezo ingoma y’umuryango wategetse Sri Lanka imyaka ibarirwa muri za mirongo.

Ku wa gatandatu, Perezida yari yihishe nyuma y’uko imbaga y’abaturage yateye mu rugo rwe, yari yemeye gusezera ku butegetsi kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Nyakanga.

Amakuru avuga ko Bwana Rajapaksa atazaguma muri Malidiva ko ashaka kujya mu gihugu yizeyemo umutekano.

Murumuna we, Basil Rajapaksa wahoze ari Minisitiri w’imari, na we yavuye muri Sri Lanka bivugwa ko yerekeje muri Amerika.

Minisitiri w’intebe wa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe, yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe kandi hashyizweho isaha zo kugera mu ngo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW