Kuri iki Cyumweru mu Akarere ka Gisagara, habereye Inama y’Inteko rusange yahuje Abanyamuryango b’ikipe ya Gisagara VC.
Iyi nama yabereye muri Salle ya YEGO CENTER iherereye muri aka Karere.
Zimwe mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa muri iyi Nteko rusange, yari amatora ya Komite Nyobozi nshya ya Gisagara VC.
Komite Nyobozi nshya yatowe iyobowe na Mudahemuka Clovis wongeye gutorerwa kuyobora iyi kipe nka Perezida, Padiri Murindintwari Jean de Dieu nka visi Perezida wa Mbere, Muhire Norbert nka visi Perezida wa Kabiri, Gatera Edmond nk’Umunyamabanga Mukuru, Kankesha Natacha wagizwe umubitsi na Rigoga Ruth watorewe iyamamaza bikorwa no gukusanya inkunga zizinjira muri iyi kipe.
Hatowe kandi abajyana ba Komite Nyobozi babiri, barimo Bede Jonh na Dr Nkurunziza Charles.
Hatowe kandi Komite ishinzwe igenzura mutungo muri iyi kipe, iyobowe na Bizimana Potient, Ntivuguruzwa Augustin n’ushinzwe igenzura ry’umutungo ku rwego rw’Akarere.
Inama Nkuru y’Ubugetsi igizwe na Dr Kubumwe Célestin nka Perezida, Hundwitiro Herménégilde nka visi Perezida na Ndayiragije Belyse watorewe kuba Umunyamabanga w’uru rwego. Abandi bari muri iyi Nama Nkuru y’Ubutegetsi ni Imibereho Irene na Niyongere Zacharie.
Ikipe ya Gisagara VC iberutse kwegukana umwanya wa Gatatu mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia, inegukana igikombe cyo Kwibuka Padiri Rutsindura.
UMUSEKE.RW