Rusizi: Abaturage bizeye gutezwa imbere n’umuhanda uzatwara Miliyari 7.5 Frw

Mu rwego rwo gukomeza kongera ibikorwa remezo mu Mujyi wa Rusizi kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022 Hatangijwe imirimo yo kubaka umuhanda wa 5,6Km uzatwara mafaranga y’uRwanda miliyari zirindwi n’igice.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imirimo yo gukora uyu muhanda wa kaburimbo

Uyu muhanda uzanyura mu Midugudu itatu, Ngoma,Karangiro na Mundima yo mu Murenge wa Kamenbe mu Karere ka Rusizi, abatuye aho uyu muhanda uzanyura bavuga ko bawubwiwe kuva mu mwaka wa 2008 ntukorwe bagakomeza kuguma mu bwiguge, bavuze ko bawitezeho byinshi birimo kubona akazi n’iterambere riziyongera n’ubutaka bwaho bugire agaciro.

Nyirabwimana Beatrice ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Ngoma mu Murenge wa Kamembe ati” Wabonaga abantu batinya guca hano, wabwiraga umumotari kukugeza i Murangi ntabyemere kubera nta muhanda ,turishimye kuva 2008 batubwira umuhanda bakabarura bakagenda, tuzabona akazi n’ubutaka bwacu bwiyongereye agaciro.”

Niyonagize Emmanuel wo mu Mudugudu wa Mundima mu Murenge wa Kamembe ati “Ubu kuba umuhanda uje hari ibikemutse turashimira Perezida wa Repubulika watekereje guteza imbere hano.”

Uzayisenga Beata nawe ni umuturage wo muri uyu Murenge yavuze ko bari batuye mu cyaro nyamara babarirwa mu Mujyi, baburaga uko bakora ibikorwa by’ubucuruzi kubera nta muhanda wahageraga.

Ati” Mbere batubwiraga umuhanda nti twawubona, twashakaga gucuruza tukabura uko tubikora twarangura ibintu ntibitugereho kubera kutagira umuhanda.”

Yves Nshuti umuyobozi wa NPD Cotraco yavuze ko ingengo y’imari yo kuwubaka ihari bityo uzakorwa mu gihe gito.

Ati “Turifuza kuwukora vuba abaturage batangire kuwubyaza umusaruro, tuzawubaka dushyireho amatara no guteraho ubusitani, uzarangira mugihe cy’amezi icyenda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr.Kibiriga Anicet yavuze ko mu kwagura Umujyi n’ahandi hataragera ibikorwa remezo naho bizahagera mu minsi iri imbere.

- Advertisement -

Ati “Bitewe n’ingengo y’imari tuzakomeza, dufite gahunda yo kwagura Umujyi hari n’indi mihanda ya kaburimbo duteganya gukora.”

Yakomeje agira ati “Abaturage babariwe ibyabo ni 268 muri bo abamaze kwishyurwa ni 213, abatarishyurwa s’uko amafaranga yabuze n’ejo bujuje ibyangombwa bisabwa baza ku Karere bakishyurwa turahari nta mpungenge.”

Uyu muhanda uzanyura ahitwa mu Kadasomwa, ku Murenge wa Kamembe n’ahitwa ku Cyapa.

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko hari n’indi mihanda ya kaburimbo iteganywa gukorwa muri Nyakanga irimo iya Gihundwe, Rwahi, Kabutembo ufite ibirometero 8.5, hubakwe undi wa Muhari ureshya na kilometero 3, hari n’indi itari iya kaburimbo ifasha abaturage kugeza ku masoko ibyo basaruye ireshya na kilometero 100.


MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi