Ubuyapani bwanyonze umugabo w’imyaka 39

Tomohiro Kato yanyonzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica abantu mu kivunga, bamwe yabagongesheje imodoka abandi abatera ibyuma.

Tomohiro Kato yanyonzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica abantu mu kivunga

Uyu mugabo ukomoka ahitwa Akihabara, Ubuyapani buvuga ko yishe abantu 7 mu mujyi wa Tokyo mu mwaka wa 2008.

Tomohiro Kato yababaje Abayapani ubwo yicaga abantu benshi mu buryo bubabaje.

Icyo gihe yari afite imyaka 25 yatwaye imodoka y’ikamyo ayigongesha abantu barimo bafata amafunguro ya saa sita ahitwa Akihabara yica abantu batatu.

Nyuma yafashe icyuma gityaye agitera abantu 4 barapfa ndetse akomeretsa abandi 8

Akimara gukora ibyo yatawe muri yombi na Polisi, yemera ko yishe abo bantu, avuga ko uburakari yabuvomye kuri Internet.

Ubwicanyi bwakozwe na Tomohiro Kato bwateje impaka mu baturage b’Ubuyapani, banenga Leta kutagira icyo ikora mu gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe baterwa na Internet. Amategeko yo kugendana ibyuma na yo yasubiwemo.

None ku wa Kabiri nyuma y’imyaka 8 uyu musore akatiwe igihano cy’urupfu, Guverinoma y’Ubuyapani yemeje ko yategetse ko anyongwa.

Minisitiri w’Ubutabera w’Ubuyapani, Yoshihisa Furukawa yagize ati “Urubanza rwanyuze mu nkiko ruraburanishwa kugeza rurangiye, kandi umwanzuro w’Urukiko rwemeje igihano cy’urupfu. Nagerageje gukora ibishoboka byose mu gukurikirana uru rubanza.”

- Advertisement -

Kato yanyongewe muri Gereza Nkuru y’i Tokyo. Yatsinzwe ubujurire bwe ubwo yageragezaga kwiyambaza Urukiko rukuru mu Buyapani ngo agabanyirizwe igihano mu mwaka wa 2015.

Ubwo yafatwaga, Kato yabwiye Polisi ko yagiye Akihabara kwica abantu. Ati “Ntwabo nigeze nita ku wo nari kwica.”

Kato yavukiye mu muryango ukize, ndetse aza kwiga mu mashuri meza. Gusa yaje gutsindwa ibizamini byo kujya muri Kaminuza, akomeza kurwana no gushakisha akazi keza.

Mu rubanza rwe, Abashinjacyaha bamugaragazaga nk’umuntu watangaje amagambo y’agahinda kuri Internet igihe kirekire, ndetse akaba yaragaragazaga ko atakishimiye kubaho.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW