Umugabo wugamishijwe n’umukecuru agasiga amukoreye amahano yagejejwe mu Rukiko

Gicumbi: Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi, rwagejeje imbere y’Urukiko umugabo w’imyaka 35 y’amavuko, utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukecuru w’imyaka 58 y’amavuko.

Ihohotera rikorerwa abagore (Photo Internet)

Uyu mugabo yagejejwe mu Rukiko tariki ya 15/07/2022, kwisobanura ku cyaha cyabaye tariki 24/03/2022.

Nk’uko tubikesha Urubuga rw’Ubushinjacyaha mu Rwanda, ubwo uriya mugabo yari agiye kugama imvura, mu rugo yugamyemo asanga umukecuru yicaye ku buriri, ahita amusunikiraho baragundagurana ariko amurusha imbaraga aramusambanya ndetse amuruma ku jisho aramukomeretsa bikomeye.

Ngo akimara gukora biriya yahise atoroka.

Mu kwiregura kwe mu Rukiko, uregwa yemeye icyaha anagisabira imbabazi. Ndetse ngo yemera ko yagikoze  azi ko gihanwa n’amategeko, ari na yo mpamvu yahise atoroka, ariko nyuma aza gufatirwa ku kindi cyaha yari yakoze.

Ku cyaha uriya mugabo utavuzwe amazina akurikiranyweho igihe cyamuhama, amategko yo mu Rwanda ateganya ko ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu iri hagati ya 1.000.000 na 2.000.000Frw nk’uko giteganywa mu ngingo ya 134 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Urubanza rwe ruzasomwa ku wa 28/07/2022.

UMUSEKE.RW