US: Abari mu birori bizihiza ubwigenge barashweho urufaya rw’amasasu

UPDATED: Abantu bakomeretse ni 24

Abantu 6 bemejwe ko bapfuye mu gihe abanda benshi bajyanywe kwa muganga kuvurwa ibikomereye nyuma yo kuraswa n’iwitwaje intwaro bari mu birori byo kwizihiza ubwigenge kuri uyu wa Mbere.

Polisi yo muri Chicago yahise itabara aho biriya byabereye

Ikinyamakuru The New York Times kivuga ko abantu batandatu basize ubuzima muri kuriya kurasa mu kivunge kwabereye ahitwa Highland Park, mu Majyaruguru y’Umujyi wa Chicago.

Kuri uyu wa Mbere Leta zunze Ubumwe za America zizihije Umunsi mukuru w’Ubwigenge.

Mayor wa kariya gace ka Highland Park yavuze ko ibirori byahise bihagarikwa, ndetse asaba abaturage kwirinda kujya mu mujyi.

Umuturage witwa Miles Zaremski yabwiye Chicago Sun-Times ati: “Numvise amasasu hagati ya 20 na 25 yarashwe akurikirana, ntabwo byari ukurasa gusa.”

Inkuru turakomeza kuyikurikirana…..

Abari mu karasisi bishimye batunguwe no kuraswa urufaya

UMUSEKE.RW

- Advertisement -