Abiciwe ababo mu Gatumba bongeye gusaba ko abicanyi bahanwa

Kigali: Ubwo bibukaga Abanyamulenge 166 biciwe mu Gatumba mu Gihugu cy’iBurundi, bamwe mu baharokokeye basabye ko abakoze ubwo bwicanyi bakurikiranwa n’Ubutabera kuko hari n’ababyigambye.

Bamwe bo mu Miryango ifite ababo biciwe mu Gatumba bongeye kwibuka ubugome bakorewe n’abicanyi.

Umuhango wo kwibuka Abanyamulenge 166 biciwe ku butaka bw’igihugu cy’u Burundi abarokotse ubwo bwicanyi n’Imiryango yabo ituye mu Rwanda yasabye guhuza imbaraga kugirango abishe benewabo bashyikirizwe Ubutabera.

Ni umuhango wabaye ku nshuro ya 18 aho Imiryango ifite ababo biciwe mu Gatumba bongeye kwibuka ubugome bakorewe.

Me Rukarishya Philémon watanze ikiganiro yavuze ko dosiye y’ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge i Burundi imaze guhabwa abunganizi (Avocats) kugira ngo babashe gukusanya ibimenyetso bizaregerwa Inkiko.

Rukarishya avuga ko ubusanzwe igihugu cyabereyemo ubwo bwicanyi cyatanga ikirego, cyangwa se Kongo yiciwe abaturage bayo igatanga ikirego.

Ati: “Kugeza ubu yaba Uburundi na Kongo nta gihugu na kimwe cyigeze gitanga ikirego cyangwa ngo gishyikirize ubushinjacyaha abaregwa ubwo bwicanyi.”

Uyu munyamategeko avuga ko ikirimo gukorwa ubu ari uko abakorewe ubwo bwicanyi barimo guhuza imbaraga bakusanya n’ibimenyetso bazashyikiriza Inkiko mpuzamahanga mu gihe cya vuba.

Nyiramugisha Jeanne umwe mu barokokeye mu Gatumba avuga ko irembo ingabo z’u Burundi n’iza ONUB zitwaga ko zabarindira Umutekano, ariryo abicanyi bakoresheje babica.

Ati: “Ijoro bishemo abacu, twibajije aho izo ngabo zagiye tubura igisubizo dukeneye ko abarokotse bahabwa ubutabera.”

- Advertisement -
Perezida w’Umuryango w’abanyamulenge mu Rwanda Dr Rutebuka Jules yasabye abarokotse ubu bwicanyi n’Imiryango ifite ababo kudacika intege.

Perezida w’Umuryango w’Abanyamulenge mu Rwanda, Dr Rutebuka Jules avuga ko ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge iBurundi ari uruhererekane kuko bwatangiye mu mwaka wa 1964 igihe cy’uwitwa Pierre Mulele, kugeza none.

Ati: “Abiciwe i Burundi bari bahunze inkota nubundi muri Kongo, bibwiraga ko kuba bari mu maboko y’Ishami ry’Umuryango w’abibumye ryita ku mpunzi(HCR) batagipfuye.”

Rutebuka akavuga ko raporo zakozwe n’inzobere za ONU zihari kandi zikubiyemo amakuru yose yuko ubwicanyi bwakozwe.

Yasabye abarokotse ubu bwicanyi by’umwihariko n’Abanyamulenge muri rusange kudacika intege kuko icyaha nk’iki kidasaza ko abicanyi bazafatwa bagahanwa.

Rutebuka avuga ko bateganya no kuregera Urukiko rw’Afrika y’iburasirazuba abakoze ubwicanyi bari ku ntebe y’Ubuyobozi muri Kongo cyane ko iki gihugu cyakiriwe muri uyu Muryango wa EAC.

Mu bindi biganiro byatanzwe, Abanyamulenge bazakomeza guharanira uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho no gushaka ubutabera kugeza babuhawe.

Nyiramugisha Jeanne umwe mu barokotse avuga ko irembo abari bashinzwe kubarinda bahagaragamo ariryo abicanyi banyuzemo babica
Bamwe mu barokotse Ubwicanyi mu Gatumba na Kalima ho mu Ntara ya Maniema batanze ubuhamya

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kigali.