Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

Sekanabo Valence w’imyaka 32 yari asanzwe ari umucuruzi mu Mudugudu wa Binunga,Akagari ka Murama,Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yasanzwe yapfuye bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi. Harakekwa umukozi wamukoreraga nk’uko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo

Uwaduhaye  amakuru , yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, ari bwo nyakwigendera yasanzwe yishwe n’abagizi ba nabi akingiranye mu nzu.

Yagize ati “Ahantu ntuye, hari umucuruzi wahakoreraga yishwe bamukingiranye nijoro, ariko ntabwo haramenyekana abantu bamwishe. Yacuruzaga amandazi n’icyayi.Aho yakoreraga niho bamutsinze ariko birakekwa ko byaba byakozwe n’umukozi we.”

Umunyamabanga Nshinngwabikorwa  w’Umurenge wa Kinyinya,Havuguziga Charles, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu inzego zishinzwe iperereza zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zaritangiye ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu.

Yagize ati “Harakekwa umukozi wakoranaga nawe kuko yasize urujyi arukinze.Ubu inzego zibishinzwe  ziri mu iperereza.Umuntu bari bamaranye icyumweru, nta makimbirane  adasanzwe bari bazi bari bafitanye.Iperereza ryatangiye , ubwo ni ugutegereza ibizava mu iperereza.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage abaturage kujya babanza kumenya neza abakozi bakoresha, imyirondoro ye naho baturutse.

Yagize ati “Ubutumwa ni uko abantu bagomba kumenya abantu baturanye nabo, imyirondoro, bakamenya aho umuntu yari aturutse kuko ni umuntu wari umaze icyumweru cyimwe aho hantu.”

Yakomeje ati “Mbere y’uko ugira umukozi ukoresha, ukabanza ukamenya amateka ye n’ibyo yakoraga kugira ngo habaye ikibazo, abantu bamenye naho bashakira.”

Ubwo twakoraga inkuru, umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho yakoreraga.Umukozi ukekwa we ari gushakishwa n’inzego z’umutekano. Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW