Guhera muri uku kwezi abarimu barahembwa agatubutse

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yatangaje ko guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022 abarimu bahemperwa ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) bazongererwa umushahara ku kigero cya 88%. Na ho abafite impamyabumenyi za A1 na A0 bazongererwa 40%.

Umushahara wa Mwarimu wongejwe mu rwego rwo kubahindurira ubuzima

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabitangaje ubwo kuri uyu wa 01 Kanama 2022 yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’ibimaze kugerwaho mu rwego rw’uburezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri gahunda ya NSTI.

Minisitiri w’Intebe yanavuze ko Guverinoma yongereye ubushobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO, kugira ngo ubushobozi bwo gutanga inguzanyo bwiyongere. Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yahawe miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Twizeye ko imibereho ya mwarimu izarushaho kuzamuka bagakomeza kugana Umwalimu SACCO aho Leta yamaze gushyira amafaranga kugira ngo yiteze imbere akore imirimo ye atuje.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko buri mwaka abarimu barenga ibihumbi 10 bataga akazi ku mpamvu z’umushahara muto.

Dr Edouard Ngirente, avuga ko hari icyizere ko abarimu bagiye guhama hamwe. Ati “Ni cyo cyizere dufite bagiye gukora akazi batuje.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022, yaganiriye ku mibereho y’umwarimu, uburyo bwo gukomeza gushyigikira Ikigega cya Koperative Umwarimu SACCO no guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, tekinike,imyuga n’ubumenyingiro mu bigo by’amashuri ya Leta n’abafatanya na Leta.

Mu myanzuro yafashwe harimo gushyira mu kigega cya Koperative Umwalimu SACCO amafaranga angana na Miliyali eshanu y’u Rwanda mu rwego rwo kucyongerera ubushobozi bwo kurushaho gutanga inguzanyo ku mwarimu.

Abarimu bongerewe umushahara….

- Advertisement -

Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 50.849 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 70.195 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye A2 (aba barimu bose ni 68.207) yongerewe 88%.

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza A0 (aba barimu ni 17.547) yongerewe 40% ku mushahara utahanwa w’umutangizi. Abagera ku bihumbi 12.214 bakorer kkuri A1 nabo bongejwe 40%.

Hongerewe kandi umushahara w’abayobozi b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri ya leta n’abafatanya na leta ku bw’amasezerano.

Kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Kamena 2022, Guverinoma yashyize mu myanya abarimu bashya 28.512 mu mashuri abanza n’abandi 13.889 mu mashuri yisumbuye.

Umushahara mucye wa mwarimu kenshi wumvikanye ufatwa nk’umuzi widindira ry’ireme ry’uburezi, hasabwe kenshi ko mwarimu yahabwa umushahara ujyanye n’imibereho y’ubuzima bwa buri munsi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukora ibishoboka byose mu kuzamura ubuzima bwa mwarimu kugira ngo arusheho gutanga umusaruro ku burezi bw’u Rwanda.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW