Imbonerakure ziri muri Congo zarasanye na Red Tabara irwanya u Burundi

Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ruzwi nk’Imbonerakure rwinjiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwana n’inyeshyamba za RED Tabara zirwanya u Burundi.

Imbonerakure ziri muri Congo zarasanye n’inyeshyamba za RED Tabara

Iyi mirwano y’iyi mitwe ikomoka mu gihugu cy’u Burundi yabereye ahitwa i Tombwe mi misozi miremire i Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Kanama 2022 nk’uko byatangajwe na Radio Okapi yo muri RD Congo.

Imirwano yahuje Imbonerakure na Red Tabara yatangiye mu rukerera rwo ku wa gatatu igeza ku mugoroba aho Imbonerakure zafashe agace kegereye ishyamba rya Kaboke.

Sosiyete Sivile muri kariya gace yatangaje ko muri iyo mirwano inyeshyamba za Red Tabara 12 zahasize ubuzima mu gihe abagera kuri 24 bakomeretse bikomeye.

Amakuru avuga ko urusaku rw’imbunda rwatumye bamwe mu baturage bo muri Uvira batekerwa n’ubwoba.

Kuva kuwa 28 Nyakanga 2022 umutwe w’Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka rya CNDD-FDD nibwo binjiye ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhiga imitwe irwanya u Burundi iri muri Congo.

Iyi mirwano yahuje Imbonerakure na RED Tabara yemejwe kandi n’umuyobozi wa Batayo 121 ya FARDC n’ubwo atatangaje ibyangijwe n’iyi mirwano.

Ibitero by’Imbonerakure ku mitwe yigometse ku Burundi iri muri Congo bivugwa ko byibasiye abasivili ahitwa Mugutu mu i Tombwe.

- Advertisement -

Indi mirwano hagati ya RED Tabara n’Imbonerakure yavuzwe mu midugudu ya Chanzovu na Rubuga mu duce twa Masango na Kitoga mu burengerazuba bwa Kahololo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW