Abaturiye Pariki y’Akagera batangiye gusogongera ku byiza byayo

Kayonza: Bamwe mu baturiye Pariki y’Akagagera barishimira kuba barahawe ibikorwaremezo bivuye ku musaruro w’ubukerarugendo.
Abayobozi barimo uw’Akarere,RDB,Akagera n’uw’Intara y’Iburasirazuba nibo batashye ku mugaragaro agakiriro kari mu Murenge wa Kabare

Ibi babitangaje ubwo ku wa 23 Kanama 2022, mu Murenge wa Kabare ho mu Karere ka Kayonza, Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB) ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, batashye agakiriro ka Cyarubare, kuzuye kabikesha umusaruro w’ubukerarugendo.

Muri 2005, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kujya iha abaturiye za pariki igice cy’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo, akajya mu bikorwa by’iterambere ryabo.

Mu 2017 icyo gice cyavuye kuri 5% kigera ku 10% by’inyungu yavuye mu bukerarugedo mu mwaka.

Niyonzima Olivier, akuriye agakiriro ka Cyarubare, yatangaje ko yishimira ko begerejwe ibikorwa bibateza Imbere nta n’umwe uhejwe yaba umugore cyangwa Umugabo.

Uyu yatangaje ko muri aka gakiriro gakorerwamo abagabo 30 n’abagore 35. Muri aba bose bakora imirimo inyuranye irimo ubudozi, ububaji, gusudira, gushushanya.

Uyu mugabo avuga ko nyuma yaho batangiye gukorera muri aka gakiriro imibereho yahindutse ugereranyije na mbere.

Yagize ati“Mbere y’uko tuza muri iyi nzu mwatwubakiye. Twari tubayeho ariko kwiyubaka byaratugoraga. Uyu munsi turabona ibiraka (avuga imirimo) bitandukanye, yewe hari n’ibiraka biva muri Pariki y’Akagera, kandi koko iterambere riri kutwegera.”

Uwimana Claudine nawe ucuruza ibikoresho by’ubudozi,ububaji no gusudira ,yatangaje ko kuri ubu imibereho imeze neza abikesha ibikorwaremezo bubakiwe na RDB.

- Advertisement -

Yagize ati“Kuva nkibona agakiriro kaje hano, nahise ngira igitekerezo cyo kuza hano, nkabegereza ibikoresho bakaba babifatira hafi.”

Yakomeje agira ati“Kubera ko igitekerezo nakigize mbonye kaje,kamfashije kwiteza imbere.”

Uyu mubyeyi  avuga ko bagihura n’imbogamizi zo kuba hari bamwe mu badozi bataraza mu gakiriro bigatuma abagakoreramo batabona isoko rihagije.

Aka gakiriro gakoreramo abagore barenga 30 bakora ubudozi

Umusaruro warazamutse…

Urwego rw’Igihugu rw’igerambere ,RDB, rutangaza ko nyuma y’ibihe by’ icyorezo cya Covid-19, urwego rw’ubukerarugendo rwazahutse.

RDB ivuga ko inyungu yavuyemo mu mwaka ushize yazamutseho 25%, iva kuri miliyoni $ 131 zinjiye mu 2020 igera kuri miliyoni $ 164 mu 2021.

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yatangaje  ko kwiyongera kw’amafaranga ava mu bukerarugendo byatumye batera inkunga imishinga 72 ituriye Pariki zitandukanye ibarizwa mu turere 12 duturiye Pariki zitandukanye.

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bongereye amafaranga y’urwunguko bagenera abaturiye Pariki z’igihugu aho yavuye kuri miliyari imwe na miliyoni 900 Frw akagera kuri miliyari 2 Frw.

Yagize ati Uyu mwaka rero nk’uko twabitangaje tuzafata icyo kigega cya miliyari ebyiri na miliyoni 60 Frw zijye mu mishinga itandukanye y’abaturiye Pariki z’igihugu. 

Mu nkengero za Pariki y’Akagera hazajya ibikorwa bya miliyoni 515 Frw zirenga akaba ari na yo azajya muri Nyungwe, miliyoni 309 azajya muri Pariki ya Gishwati, arenga miliyoni 721 Frw azajya mu nkengero ya Pariki y’Ibirunga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabima Jeanne, yasabye abaturage gukomeza gusigasira pariki, babungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari nako ibabyarira inyungu.

Yagize ati“Ni ishema ko tubona Parike ariko tukayibonamo n’inyungu. Hari igihe cyabayeho abaturage bakagira ibikorwa bitari byiza,murabazi barushimusi, murabazi abatwikaga parike, murabazi abangizaga urusobe rw’ibinyabuzima, ibikorwa byaracitse.”

Yashimiye abaturage bagaragaza mu kubungabunga inyamaswa n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Muri rusange RDB itangaza ko muri uyu mwaka miliyari 2,6 Frw zizashorwa mu mishinga y’abaturiye Pariki z’igihugu, harimo miliyoni 721 Frw zizashorwa mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Agakiriro katshywe,ni urw’unguko rw’ubukerarugendo
Abakora ububaji imibereho yarahindutse

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW