RDC: Imfungwa zirenga 800 zatorokeshejwe gereza

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Butembo imfungwa zirenga 800 zatorotse gereza, ni nyuma y’igitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa ADF uvuga ko ukorana n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS), ndetse wagiye ushinjwa kwica abasivile mu burasirazuba bwa DR Congo.

Imfungwa zirenga 800 zatorotse iyi gereza nkuru yo mu mujyi wa Butembo

Umupolisi umwe n’umusivili baguye muri iyo mirwano yabereye kuri gereza nkuru yo mu Mujyi wa Butembo muri Beni nk’uko byemejwe na Kapiteni Antony Mwalushayi, umuvugizi w’ibikorwa by’ingabo zirwanya imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Yagize ati “Umwanzi yari yitwaje imbunda nini byibuze abantu 80 nibo bagabye igitero, Bashoboye kumena binjira muri gereza no kubohora imfungwa zose.”

Kapiteni Mwalushayi yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda ukoranaa bya hafi n’umutwe w’abarwanyi ba Kisilamu yizeye ko uri inyuma y’icyo gitero.

Brunelle N’kasa uyobora gereza yagabweho igitero yabwiye Reuters ko imfungwa 58 muri 874 aribo bagumye muri gereza abandi bose batorotse.

Meya wa Butembo Mowa Baeki-Telly, yasabye abaturage guhigisha uruhindu imfungwa zatorotse kugira ngo zisubizwe muri gereza kurangiza ibihano.

Yagize ati “Niba hari umuntu watorotse, ntagomba gutwikwa, ntimu mwice , mubazane kugira ngo tubasubize muri gereza.”

Mu mwaka wa 2020, ADF nabwo yagabye igitero kuri gereza mu Mujyi wa Beni irekura imfungwa zirenga 1.300.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW