Rubavu: Impanuka y’imodoka imaze kugwamo abantu batatu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Impanuka yaguyemo abantu batatu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kanama 2022, mu Karere ka Rubavu habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Coster yagonganye n’ikamyo, abantu batatu bayiburiramo ubuzima nk’uko Polisi yabibwiye UMUSEKE

Impanuka yaguyemo abantu batatu

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene, yabwiye UMUSEKE ko  bagikora ubutabazi gusa abantu batatu bamaze kwitaba Imana.

Yagize ati “Ikihutirwaga ni ubutabazi kandi nicyo tukirimo.”

Impanuka yabareye  mu Karere ka Rubavu wenda kwinjira mu Mujyi hafi ya Hotel yitwa Kivu Peace Hotel winjira  mu  mujyi wa Rubavu.

Ati “Ni aho ngaho ikamyo yamanukaga ijya mu  Mujyi wa Rubavu na Coester yajyaga mu Mujyi wa Rubavu [byahuriye].”

Yakomeje ati “Kugeza  ubu abamaze kwitaba Imana ni batatu ariko andi makuru aracyakusanywa.”

Turacyayikurikirana..

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW