Umusirikare wayoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe z’Uburusiya yiciwe muri Ukraine

Igisirikare cy’Uburusiya cyatakaje umwe mu nkoramutima za Perezida Vladimir Putin, yari umuyobozi w’umutwe w’ingabo udasanzwe (elite special forces) yiciwe muri Ukraine mu ntangiriro z’icyumweru gishize.

Lt. Col. Nikolay Gorban, yari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe witwa FSB Spetsnaz

Lt. Col. Nikolay Gorban, yari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe witwa FSB Spetsnaz yishwe tariki 02 Kanama, 2022 muri Ukraine.

Abaye umusirikare w’ipeti rikomeye wa 99 Uburusiya butakarije mu ntambara ibera muri Ukraine.

Perezida Vladimir Putin yabuze umwe mu bantu yemeraga, wayoboye urwego rw’ubutasi mu ntambara irimo kubera muri Ukraine.

Lt Col Nikolay Gorban, yari afite imyaka 36 y’amavuko , urupfu rwe rukurikiye urwa Col Olga ‘Kursa’ Kachura wishwe na we mu cyumweru gishize. ‘Kursa’ Kachura ni we mugore wa mbere ufite ipeti ryo hejuru mu ngabo z’Uburusiya wiciwe muri Ukraine.

Umunyamakuru wa InfoNapalm, witwa Andrey Pavlushko, yemeza ko Gorban yari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe witwa FSB Spetsnaz.

Yavuze ko yiciwe muri Ukraine tariki 2 Kanama, 2022.

Gorban yari umwe mu basirikare batinyitse mu ngabo z’igihugu cye, FSB yayoboye urwego rwa gisirikare Perezida Vladimir Putin ubwe yigeze kuyobora.

Ubutumwa bwashyizwe kuri Internet, Leta yibuka akazi Goban yakoze, buvuga ko “yagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare haba mu Burusiya no hanze yabwo.”

- Advertisement -

Bugira buti “Mu kazi ka gisirikare yashinzwe yagaragaje umuhate, ndetse no kugera ku ntego.”

Bukomeza bugira buti “Yari yishimiye akazi ko kuba Umusirikare w’Uburusiya.”

Uburusiya kandi bwahishuye ko undi Col Vasily Kleshchenko, wari mu ngabo zirwanira mu kirere na we ari ku rutonde rw’abishwe.

Yari umuyobozi wungirije w’umutwe wa gisirikare wa 344 utoza abasirikare barwanisha indege za kajugujugu, ndetse ukanatoza bamudahushwa bazwi mu Cyongereza nka “snipers”.

Mbere y’intambara yo muri Ukraine uriya mutwe wa gisirikare wabaga mu Ntara yo mu Burusiya yitwa Tver, ahitwa Berkut.

Col Vasily Kleshchenko yari umusirikare ufite ipeti ryo hejuru mu ngabo z’Uburusiya wa 98 ku rutonde rw’abamaze kugwa muri Ukraine.

Col Olga ‘Kursa’ Kachura wishwe na we mu cyumweru gishize

IVOMO: The Mirror

UMUSEKE.RW