Yagenze Km 90 agamije kubwira ijambo rimwe umukunzi we

Umugabo uri mu rukundo muri Africa y’Epfo yakoze umuhigo wo kugenda Km 90 agamije gusaba umukunzi we “kwemera kumubera umugore”.

Joseph Kagiso Ndlovu yavuze ko Prudence Dick yitabiriye isiganwa kugira ngo amushyigikire

Ku mbuga nkoranyambaga ababonye uyu mugabo azunguza igitambaro cyanditseho amagambo amuri ku mutima, n’imbaraga yakoresheje ngo yemeze umukunzi we, basabye ubwirwa kugira impuhwe akamwemerera.

Ni umugabo w’imyaka 57 witwa Joseph Kagiso Ndlovu, yagenze Km 90 yirukanka gahogahoro ibyo bita marathon, kugira ngo asaba umugore witwa Prudence kwemera ko bazashingana urugo.

Yafotowe Live azenguruka Stade azunguza igitambaro kiriho amagambo asaba umugore kumwemerera ko bazashingana urugo ubwo yendaga kugera aho abanda basorezaga urugendo mu isiganwa ryiswe “Comrades Marathon” ryaberaga muri Africa y’Epfo.

Kuri icyo gitambaro hari handitseho amagambo ngo “Prudence uzambera umugore? Nirutse Km 90 kubera wowe.”

Ababaje umugabo kamuraza impinga! Ni umugano w’Ikinyarwanda, gusa abakoresha imbuga nkoranyambaga, basabye uriya mugore guha agaciro imbaraga n’ubushake Joseph Ndlovu yakoresheje kugira ngo amwereke ko amukunda.

Ndlovu yaje kubwira BBC kuri uyu wa Mbere ko umugore yihebeye witwa Prudence Dick, yemeye ko bazashingana urugo.

Yavuze ko amaze igihe amutereta kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, akifuza ko mu mwaka utaha bazakorana ubukwe.

Uyu mugabo umaze kwitabira ririya siganwa inshuro zirindwi (7), yavuze ko kuri iyi nshuro yaryibiriye abitewe n’uriya mugore kugira ngo amwereke ko amukunda, kuko yari amaze imyaka ibiri ataryitabira.

- Advertisement -
Joseph Kagiso Ndlovu yagenze Km 90 ngo yereke umukobwa ko amukunda

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW