Abasirikare bizerereza mu mujyi wa Kinshasa bari guhigwa bukware

Kuva ku wa 12 Nzeri 2022 mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari kuba umukwabu wo gufata abasirikare birirwa bizerereza mu mujyi.

Abasirikare bo muri PM bariye karungu mu gufata abasirikare bizerereza mu mujyi wa Kinshasa

Ni umukwabu wiswe “Kin nta nzererezi za gisirikare” ugamije guca akajagari k’abasirikare ba leta birirwa mu mihanda abandi mu tubari banywa inzoga.

Batayo ishinzwe Imyitwarire mu Gisirikare (PM) kuva ku wa mbere irajagata umujyi wose, umusirikare uri gufatwa azenguruka atabiherewe uburenganzira mu masaha y’akazi ari gufatwa nk’inzererezi.

Uyu mukwabo wa Gisirikare uri gukorwa ku manywa n’ijoro, ugamije kugarura ikinyabupfura no gushyira ku murongo bamwe mu basirikare bigize indakoreka birirwa bazerera.

Komanda wa Batayo ya PM, Colonel Henri Hamuli yavuze ko ibi bizakorwa “haba mu nkambi cyangwa mu makomine yose y’umujyi wa Kinshasa.”

Ku munsi wa mbere w’iki gikorwa, abasirikare bose bafashwe bazerera boherejwe ku cyicaro gikuru cya Batayo ishinzwe Imyitwarire mu Gisirikare (PM) kugira ngo batange ibisobanuro by’ibyo bakoraga mu mujyi.

Abasirikare ba FARDC birirwa bizerereza mu Mujyi wa Kinshasa kenshi bavugwaho ibikorwa by’urugomo ndetse n’ubujura bukoreshejwe intwaro bagendana.

Mu bihe bitandukanye bamwe muri abo basirikare bagejejwe imbere y’Inkiko bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ibindi bitandukanye.

Iyi Operasiyo iri gukorwa yitezweho kugabanya ibyo byaha ndetse no kubigisha kuguma mu bigo babarizwamo mu gihe badafite akazi mu mujyi.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW