Bamporiki wahoze ari Minisitiri yasabiwe gufungwa imyaka 20

Ubushinjacyaha bwasabiye Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe umuco igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 200, ku byaha ashinjwa byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Edouard Bamporiki yasabiwe gufungwa imyaka 20

Ni urubanza rwaburanishirijwe mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa  gatatu tariki 21 Nzeri 2022.

Edouard Bamporiki yari yunganiwe na Me Evode Kayitana na Me Habyarimana Jean Baptiste.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yasobanuye ibyaha Edouard Bamporiki akurikiranyweho byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Ni ikirego Ubugenzacyaha bwakiriye cya Norbert Gatera ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya inzoga.

Gatera Norbert yabwiye RIB ko Bamporiki Eduard amutoteza amusaba ruswa, ngo natayimuha azafungisha ibikorwa bye, birimo uruganda rukora za Gin n’ubusitani buzwi nka Romantic Garden buherereye ku Gisozi.

Nyuma y’iminsi umunani atanze ikirego kuri RIB, Gatera yandikiye n’Umujyi wa Kigali ko uruganda rwe rwafunzwe kubera ko rutujuje ibisabwa, ku makuru yatanzwe na Bamporiki.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Norbert Gatera yigiriye inama yo gushaka Bamporiki maze nawe amuhuza na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, bahuriye kuri Grande Legacy Hotel.

Bamporiki ngo yijeje Gatera ko agiye kubimugiramo urwo ruganda rugafungurwa ariko nawe agatanga amafaranga.

- Advertisement -

Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Norbert ari kumwe n’inshuti ye, bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru.

Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ya amafaranga, ayahagejeje atanga itegeko ry’uko bayashyira kuri ’Reception’ mu rwego rwo kudafatanwa igihanga.

Ubwo bari bicaye kuri iyo hotel ari bane, bakomeje gusangira kugeza nka Saa Sita n’Iminota 24 z’Ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2022.

Gatera yari yamaze gutanga amakuru kuri RIB, basohotse bahise bafatirwa muri Parikingi, amwe mu mafaranga asangwa mu modoka ya Mpabwanamaguru andi mu ya Bamporiki mu gihe andi yari ari kuri Parikingi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera, yamwatse indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.

Bwasobanuye ko kuba Bamporiki amaze kubona ko Gatera atamuhaye indonke ya miliyoni 10 Frw, yihutiye gutanga amakuru kwa Visi Meya Mpabwanamaguru, ahita ajya gufunga rwa ruganda.

Bamporiki n’umwuganira mu mategeko

Mu kwiregura, Bamporiki yemeye icyaha anasaba imbabazi, ariko avuga ko ibyo yakoze yabikoze nk’umuhuza ku bw’inshuti ye yari yarahagarikiwe uruganda rukora inzoga.

Bamporiki yabwiye Urukiko ko amafaranga yazanywe na Gatera n’inshuti ye, atari ayo bari bamuzaniye, ahubwo bari bamubwiye ko hari inzoga bateguriye Mpabwanamaguru.

Ya mafaranga ngo bayagabanyijwemo ibyiciro, miliyoni 2 Frw zijyanwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi ashyirwa kuri Reception kugira ngo aze gukoreshwa mu kwishyura ibyo banyoye, nk’uko Bamporii abivuga.

Yavuze ko nta bubasha afite bwo gufungisha cyangwa gufunguza urwo ruganda ndetse ko atagize uruhare mu kugambanira inshuti ye.

Yasabye imbabazi Umuryango Nyarwanda wose, avuga ko akimara kubona ko ibyo yakoze bishobora kuba bigize icyaha, yabyemeye asaba n’imbabazi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko yananishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro eshanu indonke yatse. Ni ukuvuga ko ari miliyoni 20 Frw gukuba inshuro eshanu, zikaba miliyoni 100 Frw.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, bwasabye ko yahanishwa imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 100 Frw.

Mu guhuza ibihano, Ubushinjacyaha bwasabye ko muri rusange yahanishwa igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu miliyoni 200 Frw.

Me Jean Baptiste Habyarimana wunganira mumategeko Bamporiki Edouard yasabye Urukiko ko Umukiriya we Imyaka asabiwe n’ubushinjacyaha bwihanukiriye ko Urukiko mukwiherera rwazabisuzumana ubushishozi rwanamukatira hakabaho inyoroshyacyaha.

Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko hanabayeho ko yahanwa yahabwa ibihano bisubitse kuko kuva Bamporiki yatangira kuburana yaburanye yemera icyaha kandi asaba imbabazi.

Me Habyarimana Jean Baptiste ati “uwo nunganira Urukiko nubibona ukundi rwamukatira igihano cy’imyaka itanu isubitse”

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’Iburanisha yapfundikiye urubanza yemeza ko ruzasomwa tariki ya 30 Nzeri 2022 saa munani z’amanywa.

Bamporiki yasabye abacamanza guca inkoni izamba

AMAFOTO @NKUNDINEZAJP@2022