Barirahira Ifu yazahuye ibibazo by’imirire mibi ku bana bato n’abagore batwite

NYARUGURU: Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Ngera, baravuga ko gahunda ya Shisha Kibondo yatumye  ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana iba amateka ku bayifata.

Umukozi ushinzwe Amarerero mu Karere ka Nyaruguru Nsabumuremyi Janvier avuga ko ya Shisha Kibondo yabainze igwingira

Ni abaturage bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse n’icya kabiri bahamya ko ifu ya shishackibondo bahabwa yabafashije kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana ndetse n’ababyeyi.

Bavuze ko iyi gahunda yasanze igwingira n’imirire mibi mu bana bato ababyeyi batwite n’abonsa kimaze gufata intera ndende, bakavuga ko kuva batangiye kunywa igikoma cy’ifu ya shisha kibondo igwingira n’imirire mibi byibagiranye.

Mukarwego Janvière wo mu Mudugudu wa Mbogo, mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Ngera, avuga ko yatangiye kunywa igikoma cyayo kuva atwite kugeza aho abyariy  umwana we akaba afite umwaka urenga.

Ati “Umwana cyangwa umubyeyi wanyoye igikoma cy’ifu ya shisha kibondo nta hantu aba agihuriye n’igwingira ndetse n’imirire mibi, keretse atabonye umuntu umwitaho.”

Muhongayire Génevieve avuga ko babanje guhabwa amasomo abasha kubatandukanyiriza umwana ufite imirire mibi n’ingaruka bimugiraho.

Akavuga ko ayo masomo ariyo yabafashije kumenya gutegura indyo yuzuye.

Ati “Imirire mibi ni igihe umwana aba afite ibiro bike ugereranyije n’uburebure afite, cyangwa yarananutse cyane asigaye ku magufwa, cyangwa yabyimbaganye imisatsi igacurama.”

Yavuze ko iyo mirire mibi iterwa nuko umwana yabuze indyo yuzuye,  cyangwa se akarya ibiryo bidahagije cyangwa akarya ibiryo byinshi ariko by’ubwoko bumwe.

- Advertisement -

Uyu mubyeyi yavuze kandi ko igwingira ushobora kutaribonesha amaso, kuko risuzumwa hakoreshejwe ibipimo.

Yagize ati “Igwingira n’igihe umwana yagize ubugufi bukabije, bikunze kugaragara ku Miryango ifite abana benshi itabasha kwitaho, cyangwa bakaba bafite ibiryo ariko nta bumenyi buhagije bwo guegura ifunguro bafite abari hejuru y’imyaka 2 bigorana kugira ngo ikibazo cy’igwingira gikosoke.”

Mukarwego Janvière avuga ko igikoma cy’ifu ya Shisha kibondo agisangira n’umwana, bameze neza bose

Umukozi ushinzwe Amarerero mu Karere ka Nyaruguru Nsabumuremyi Janvier yavuze ko mu myaka 5 ishize  igwingira ryari kuri 39, 1% ingufu n’amafaranga Leta y’uRwanda yashoye muri iyi gahunda yatumye iki kibazo kigabanuka igwingira rikaba rigeze kuri 34, 9%.

Ati “Gahunda yo gutangiza amarero iri mu yatumye iki kibazo kigabanuka ku buryo bugaragara, kuko abayifitemo abana bigishwa isuku mbere na mbere kuko ifite aho ahurira n’imirire mibi.”

Yavuze ko hiyongeraho imirire myiza irimo intungamubiri, ndetse n’uburere abana bahabwa.

Mu irerero kandi umwana afashwa gukangurwa ubwonko akagira ubwenge bushingiye ku bumenyi agenda ahabwa.

Nsabumuremyi avuga ko usibye amarerero na gahunda ya shisha kibondo baha abari muri ibyo byiciro 2, hiyongeraho indi gahunda bise Igi ry’umwana na gahunda ya Girinka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko  kuva mu mwaka wa 2015 iyi gahunda itangira buri mwaka aka Karere gahabwa ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika yo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Abana 46  mu Karere kose nibo bari mu ibara ry’umuhondo, mu gihe abagera kuri 7 bari mu ibara ry’umutuku.

Génevieve avuga ko babanje guhabwa amasomo abasha kubatandukanyiriza umwana ufite imirire mibi n’igwingira
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Nyaruguru