Bruce Melodie yanyeganyeje ‘imitima y’abashingantahe n’abapfasoni’- AMAFOTO

Mu ijoro ryakeye nyuma yo kuva mu gasho y’igipolisi cy’u Burundi, umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yatanze ibyishimo by’ikirenga mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Bujumbura.

Ntibitaye ku kiguzi gihenze cyo kwinjira muri Zion Beach beretse urugwiro ‘Munyakazi’

UMUSEKE wabagejeho urugendo rwa Bruce Melodie kuva ageze i Burundi n’ibizazane yahuye nabyo kuva yagera muri kiriya gihugu.

Nyuma y’amajoro abiri mu buroko ashinjwa ‘ubwambuzi bushukana’ yakoreye uwitwa Toussaint Bankuwiha wari wemeye gutanga igiturire (ruswa) ihambaye ngo igitaramo cya Melodie kiburizwemo,Bruce Melodie yaje kuririmba.

Uyu muhanzi yavuye mu buroko bigizwemo uruhare na dipolomasi y’u Rwanda n’u Burundi nyuma yo kwitendekwaho n’uriya mugwizatunga (umuherwe) wishyuzaga uyu muhanzi amafaranga yamuhaye mu mwaka wa 2018.

Bruce Melodie agitabwa muri yombi yishyuzwaga ibihumbi 2$ by’amadorali n’ibihombo ngo yateje uriya muherwe wari wamutumiye bingana na Miliyoni 30 Fbu atayatanga akoherezwa mu Mpimba (Gereza Nkuru ya Bujumbura).

Ku wa kane nibwo uyu muhanzi yishyuye miliyoni 30 z’amarundi ariko uwamufungishije amaze kuzishyira ku mufuko asaba ko aguma mu munyororo kugeza yishyuye izindi miliyoni 30 z’amarundi.

Akirekurwa Melody yabwiye abaje mu gitaramo cye kuri Zion Beach ati “..Ubu noneho nta n’ikintu cyabuza Impala gucuranga!”

Ahagana saa sita z’ijoro, yataramiye Abarundi bari bitabiriye iki gitaramo kiri mu bihenze mu mateka mu Burundi.

Kwinjira muri Zion Beach itike ya menshi yari miliyoni eshatu z’amarundi mu gihe iya macye ari ibihumbi 100.

Yakiriwe ku rubyiniro n’umunyarwenya Kigingi ukunzwe i Burundi afatanyije na mugenzi we Michel Sengazi.

- Advertisement -

Yacurangiwe na Symphony Band maze babyinisha Abarundi mu ndirimbo zakunzwe nka Sawa Sawa, Kungola, Ikinya, Bado n’izindi.

Ntibitaye ku kiguzi gihenze cyo kwinjira muri Zion Beach
Igisobanuro cy’ibyishimo, hari abari biyemeje kujya kuri polisi mu gihe atari gufungurwa
Yari afite icyizere cyinshi ‘ashengura’ abamuraje mu gihome
Kwifata byanze abarundikazi barirekura baceza umuziki
Abarundi birekuye bereka urugwiro uyu muhanzi
Bari bizihiwe uyu muhanzi ari ku rubyiniro

Yashimangiye ko ‘Nta cyabuza Impala gucuranga’