Melody yongeye kwidegembya, ati “Ntacyabuza Impala gucuranga!”

Nyuma yo kubuzwa amahwemo, afungwa akarekurwa, akongera gufungwa n’igipolisi cy’u Burundi, umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yarekuwe, ndetse ibitaramo bye birakomeza.

Melody amaze kurekurwa yavuganye n’Abanyamakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri 2022 nibwo uyu muhanzi yafunguwe nyuma yo kumara amajoro abiri mu gasho ka Polisi y’u Burundi.

Akirekurwa Melody yabwiye abaje mu gitaramo cye kuri Zion Beach ati “..Ubu noneho nta n’ikintu cyabuza Impala gucuranga!”

Igitaramo cya mbere aragikorera kuri Zion Beach ku makuru UMUSEKE ufite ni uko abantu benshi baguze amatike mu rwego rwo kwihanganisha uyu muhanzi n’abamutumiye i Bujumbura.

Abahanzi batandukanye muri kiriya gihugu na bo biyemeje kujya kumutera ingabo mu bitugu muri iki gitaramo gihenze.

Kwinjira muri Zion Beach itike ya menshi ni miliyoni eshatu z’amarundi mu gihe iya macye ari ibihumbi 100.

Ku munsi w’ejo Bruce Melodie azakora igitaramo cya rusange ahitwa kuri Messe des Officier ho kwinjira ibiciro bizaba byakubiswe ishoka.

Nubwo ibi bitaramo byiswe “Bruce Melodie Live Bujumbura-Burundi” bibaye hari bamwe mu bategetsi bkomeye mu Burundi bari bagerageje kubiburizamo n’ubwo hajemo imbaraga zibarenze z’inyungu z’ibihugu byombi.

- Advertisement -
Bruce Melody arakomeza ibitaramo bye nk’uko yari yabiteguye

Ifatwa rya Bruce Melodie ryahagurukije impande z’ibihugu byombi u Rwanda n’u Burundi by’umwihariko abakunzi ba muzika muri ibi bihugu.

Bruce Melodie yafungishijwe na Toussaint Bankuwiha ku wa gatatu akigera mu gihugu cy’u Burundi mu bitaramo yari yatumiwemo.

Yashinjwaga ubwambuzi bushukana ngo yakoreye uriya mukire wo mu Burundi ubwo yamuhaga amafaranga angana n’ibihumbi 2$ nka avance yo kuza kuririmba mu gitaramo mu mwaka wa 2018 ariko byabaye agahomamunwa aho aya mafaranga yabyajwe amamamiliyoni akangari.

Bruce Melodie agitabwa muri yombi yishyuzwaga ibihumbi 2$ by’amadorali n’ibihombo ngo yateje uriya muherwe wari wamutumiye bingana na Miliyoni 30 Fbu atayatanga akoherezwa mu Mpimba (Gereza Nkuru ya Bujumbura).

Ku wa kane nibwo uyu muhanzi yishyuye miliyoni 30 z’amarundi ariko uwamufungishije amaze kuzishyira ku mufuko asaba ko uyu muhanzi aguma mu munyororo kugeza yishyuye izindi miliyoni 30 z’amarundi.

Nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare n’ibihugu byombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Bruce Melodie yafunguwe akaba akomeza n’ibitaramo bye i Bujumbura.

Ubwo Bruce Melody yari akivanwa mu gasho
Kuri Zion Beach niho akorera igitaramo cya mbere

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW