Ibintu bibiri bikomeye umushinga Green Gicumbi wagejeje ku baturage -Ubuhamya

Abaturage bo mu Mirenge ya Kaniga, Rushaki na Rukomo yo mu Karere ka Gicumbi, barishimira iterambere bagejejweho n’umushinga Green Gicumbi.

Abaturage bemeza ko ifumbire y’imborera yazamuye umusaruro wabo

Kimwe mu byo bishimira ni ukwigishwa gukora ifumbire y’imborera ndetse no gukora amaterasi, mu mirima yabo.

Ifumbire y’imborera barata, ikorwa mu myanda y’ibisigazwa by’imyaka, ubutaka, amazi, ibyatsi, iminyorogoto, bigafasha ubutaka gutanga umusaruro.

Mbarushimana Chartine wo mu Murenge wa Rukomo, avuga ibyiza byo gukoresha ifumbire y’imborera.

Yagize ati “Mbere twakoreshaga ifumbire mbi, imyaka ikababuka. Iyi fumbire rero, tuyikoresha ari nziza idafite ya myuka ituma imyaka yangirika. Ibyo bigatuma tubona umusaruro mwiza, tugahaza imiryango yacu, tugahaza amasoko.”

Undi na we wakoresheje ifumbire y’imborera yagize ati “Uyu mushinga waje ukenewe. Iyo wakoresheje ifumbire y’imborera bituma ibihingwa bikura neza, kandi byera neza, ukabona umusaruro uhagije.”

Uyu mugabo yemeza ko nyuma yo guhugurwa gukora ifumbire y’imborera, urugo rwe rwateye imbere kubera guhinga agasagurira isoko.

Ifumbire y’imborera ni bo ubwabo bayikora, bahawe ubumenyi bwo kuyikora

 

Amaterasi yazanye ubudasa muri Gicumbi…

- Advertisement -

Marie Claudine utuye mu Murenge wa Kaniga, asanga gukora amaterasi bigira uruhare mu gutuma umuhinzi agira umusaruro uhagije .

Yagize ati “Aha hari ahantu h’imisozi, duhinga ibishyimbo, tugahinga mu buryo bw’akajagari, ntidusarure ahubwo bimwe bikaribwa n’imbeba zikabirangizamo. Hanyuma iki gihe cyo kimeze neza, duhinga ibishyimbo bikera, tugahinga ingano zikera, tugasagurira amasoko, yewe tukambara neza.”

Umuyobozi wa Green Gicumbi, akaba n’umukozi w’ikigega Gishinzwe gutera inkunga imishinga y’ibidukikije, FONERWA, Kagenzi Jean Marie Vianney, yatangaje ko uyu mushinga umaze guhindura ubuzima bw’abatuye muri aka Karere ariko hanarengerwa ibidukikije.

Uyu avuga ko bataratangira gukora amaterasi, ubutaka bwatwarwaga n’isuri.

Yagize ati “Imihindagurikire y’ikirere itera ingaruka mu buryo butandukanye, bw’imibereho y’abaturage cyane cyane y’umuhinzi mworozi.”

Uyu muyobozi avuga ko Green Gicumbi yabafashije guhangana n’izo ngaruka bigishwa gukora ifumbire y’imborera n’amaterasi.

Kagenza avuga kandi ko imyumvire kuri ubu yahinditse n’umusaruro ukaboneka.

Yagize ati “Tuhagera imyumvire yari hasi, cyane cyane iyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka. Imyumvire y’uko dushobora kubakorera amaterasi, bamwe baravuga ngo amaterasi ntazatwangiriza ubutaka, ariko uko bagiye baganirizwa, barabyemeye.”

Green Gicumbi ni umushinga ugamije kubungabunga ibidukikije ndetse no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ariko n’umuturage imibereho ye igahinduka.

Kuva  uyu mushinga utangiye umaze gufasha abaturage bahinga bakanorora ibihumbi mirongo irindwi na bitatu (73,000).

Ni mu gihe abandi ibihumbi makumyabiri na kimwe (21,000) bamaze guhabwa akazi mu bikorwa bitandukanye.

Amaterasi y’indinganire amaze gukorwa kuri hegitare 600, amaterasi yikora yakozwe kuri hegitare 600.

Abaturage bishimira umusaruro uva mu materasse
Green Gicumbi ni umushinga ugamije kurengera ibidukikije no kuzamura imibereho y’abaturage

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW