Imyaka 10 y’urugendo rwa Edith Nibakwe rwashibutsemo kurwanira ishyaka umugore

Umunyamakuru kazi akaba n’umushyushyarugamba(MC), Nibakwe Edith, yatangaje ko yashyizeho porogaramu “Women of Impact”  yihariye igamije gushyigikira no gutiza imbaraga abagore n’abakobwa.
Nibakwe Edith umaze imyaka 10 mu itangazamakuru yatangije ikiganiro gushyigikira umugore n’umukobwa
Ubwo kuwa 4Nzeri 2022, yishimiraga urugendo rw’imyaka 10 amaze akora itangazamakuru ,yatangaje ko mu mwuga w’itangazamakuru amaze gukuramo amasomo, asanga adakwiye kwihererana.

Uyu mubyeyi wakoze kuri Radiyo Izuba ari naho yatangiriye ako kazi, agakomereza kuri Radiyo /TVAuthentic ,RFI,(Radio France International), Radio/TV10, ITV,ndetse na Radio/Tv Isango Istar akorera magingo aya, yatangaje ko ubunararibonye bwe akwiye kubusangiza abandi.

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abagore n’abakobwa  bazwi cyane mu itangazamakuru nka Aisa Kiza ukorera Royal Fm, Rutayisire Aisha wa Voice of Africa, akaba ari n’umuyobozi kuri iyo Radiyo, Cyuzuzo Jeanne D’Arc ukorera Kiss Fm, n’abandi.

Nibakwe yavuze ko nubwo umugore n’umukobwa hari intambwe yateye , ijwi rye rikwiye kumvikana kurushaho.

Mu kiganiro n’UMUSEKE yagize ati“Hazajya hakorwa ibiganiro by’abagore n’abakobwa, bigamije kubashyigikira, mu rwego rwo gufasha mu gukemura Ibibazo bigaragara muri sosiyete, binyuze mu kiganiro tuzajya dukora kuwa Gatandatu kuri Televiziyo Isango Star guhera saa cyenda kugera saa kumi(15h-16h).”

Yavuze ko muri icyo kiganiro hazakoramo abagore batandukanye, barimo abacuruzi, abanyepolitiki, bagasangiza abandi urugendo rw’ubuzima bwabo mu rwego rwo gushyigikira abandi.

Nibakwe yatangaje ko hazakorwa amahuriro(Conferences) y’abagore n’abakobwa, ndetse n’ibiganiro mpaka , bakaganira ku ngingo runaka hagamijwe gushyikira umugore.

Gutekereza iyi gahunda byavuye kuki?

Nibakwe Edith avuga ko agira iki gitekerezo, yasanze nyuma yo kumara imyaka myinshi akora itangazamakuru, akwiye gutanga umusanzu we mu gushyigira abandi , no guteza imbere umuryango Nyarwanda.

- Advertisement -

Yagize ati“Ni umushinga natekereje nyuma y’imyaka 10 maze mu itangazamakuru, ndavuga ngo ese ni iki nakora cyihariye, nubwo bwose nzakomeza gukora n’ibindi, ariko ngashyiraho ibuye mu kubaka umuryango Nyarwanda.”

Nibakwe Edith ni umwe mu bagore bamaze igihe mu itangazamakuru, akora ibiganiro bitandukanye kurI Radiyo/TV Isango Star.
Bari bambaye imyambaro y’umwerU

Bavuga ko gushyigikirana ari inkingi y’iterambere

Abagore bagenzi be baje kumutera ingabo mu bitugu
Muri uyu muhango witabiriwe n’abagore n’abakobwa bazwi cyane mu itangazamakuru.

AMAFOTO @WOMEN TV

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW