Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda yahanukiye muri Congo igwamo 22

Abantu 22 bapfuye ubwo kajugujugu y’igisirikare cya Uganda, yahanukiraga mu burasirazuba bwa Congo ku wa Mbere.

Mi-24, yaguye ku nzu y’umuturage ahitwa Fort Portal City

Ku wa Kabiri, Perezida Yoweri Museveni, Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yategetse Umugaba mukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere, Maj Gen Charles Okidi, gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka, ndetse n’iyindi kajugujugu y’igisirikare cya Uganda yahanutse ku wa Gatandatu.

Ikinyamakuru The Monitor dukesha iyi nkuru kivuga ko abasirikare bo mu ngabo za Uganda bagwiriwe n’iyo kajugujugu yasandaye igihaguruka mu gace k’uburasirazuba bwa Congo.

The Monitor kivuga ko iyi kajugujugu yasandaye ku wa mbere w’iki cyumweru ubwo yarimo ifata ikirere.

Iyi ndege yakorewe mu Burusiya, Mi-17 yari igenewe gutwara abaganga, n’abandi banyacyubahiro, yakoreshwaga mu kugemurira ibiribwa ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF, aho zifatanya n’iza Congo muri Operation Shujaa.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, yemeje ko iriya ndege yahanutse.

Ati “Ni byo, ni imwe muri kajugujugu zacu yahanutse. Ntabwo nabonye amakuru ajyanye n’abapfuye.”

Tariki 24 Nzeri, 2022 indi ndege ya gisirikare ya Uganda, na yo yo mu bwoko bwa Mi-24, yaguye ku nzu y’umuturage ahitwa Fort Portal City, mu Burengerazuba bwa Uganda, icyo gihe Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yavuze ko nta waguye muri iyo mpanuka.

IVOMO: The Monitor

- Advertisement -

UMUSEKE.RW