Kamonyi: Batewe impungenge na ruhurura yatawe na rwiyemezamirimo idakozwe

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi barasaba ko ruhura yasizwe idakoze mu ikorwa ry’umuhanda Ruyenzi-Gihara, yakorwa kuko yahagaritse ubuhahirane  ku bahaturiye.
Ruhura yasizwe idakoze mu ikorwa ry’umuhanda Ruyenzi-Gihara

Mu 2021 nibwo GEMT co Ltd  cyakoze umuhanda ndetse unakora zimwe muri ruhurura muri ako gace.

Gusa iki kigo nyuma y’ikorwa ry’umuhanda, cyasize bimwe mu bikorwa bitarangiye birimo na Ruhurura.

Abavuganye n’UMUSEKE , bavuze ko kuri ubu ubuhahirane hagati y’Umudugudu wa Musebeya na Nyagacaca bwahagaze kubera iyo ruhurura.

Umwe yagize ati” Hari ruhurura iri ahitwa Morning Star ariko hari izindi ziri aho Musebeya na Nyagacaca,baraje barakora bagezamo hagati, barangije baragenda.Niho duca twe abaturage dutuye muri Musebeya, mbega Musebeya na Nyagacaca ntitukigenderana. Abafite imodoka twarazicumbikishije.”

Yakomeje agira ati“Abana bajya ku ishuri banyura ku kantu k’akararo,ni ukubanza kubaterura,mbese twabuze uko tubigenza.”

Uyu muturage avuga ko bahora bizezwa ko izakorwa ariko ngo barategereje baraheba.

Undi nawe uri mu Mudugudu wa Musebeya, avuga ko bafite inkeke kuri iyo ruhurura agasaba ko yakorwa.

Yagize ati” Abana bajya ku ishuri (Morning Star) imvura iramutse iguye, bagwamo ikabatwara.”

Uyu muturage avuga ko  imvura yaguye mu minsi ishize yagiye irushaho kuyangiza bityo agasaba ko yakorwa.

- Advertisement -

Umuyobozi uhinzwe imyubakire mu kigo cyubatse umuhanda Ruyenzi-Gihara ,Eng Ishimwe Alain Christian yizeje abaturage ko mu byumweru bibiri izaba yamaze gukorwa.

Yagize ati ” Birarangirana n’iminsi 12. Mu byumweru bibiri iraba yarangiye. Urumva yarubatswe, icyabaye ni uko turi mu mishinga twabasaba ngo bareke imihanda tuyihuze, bakabyanga.Ubu nibwo bari kubidusaba , twabahaye ibyumweru bibiri.”

Yizeje abaturage ko kugenderanirana bigiye kongera Nk’uko byahoze.

Abaturage bo bifuza ko byahita bishyirwa mu bikorwa kuko bamaze umwaka bizezwa ko igiye gukorwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW