Musenyeri Nzakamwita yagaragaje ipfundo ryo kurandura ubuzererezi mu bana

Musenyeri Servilien Nzakamwita uri mu kiruhuko cy’izabukuru asaba ko umuryango ukwiriye kurindwa ibyonnyi mu rwego rwo kurengera no kubungabunga uburenganzira bw’umwana kuko umuryango ari nk’igisabo kandi ntawutera ibuye aho yakijishe.

Musenyeri Nzakamwita Seriviliyani uri mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ku byakemura ikibazo cy’abana bishora mu muhanda

Ni ibikubiye mu butumwa yahaye abitabiriye inama ku muryango ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuryango utekanye, ishingiro mu kurandura ikibazo cy’abana bo mu muhanda”.

Ni inama yabaye kuri uyu wa 27 Nzeri 2022 yateguwe n’umuryango CECYDAR washinzwe na Sipiriyani Rugamba n’umufasha we Daphrose Rugamba, yahuje abantu b’ingeri zitandukanye bagira uruhare ku mwana n’umwuryango.

Yateguwe nyuma yo kubona ibibazo uruhuri bizitiye umuryango nyarwanda bikururira abana mu buzima bwo mu muhanda, yahujwe n’ibikorwa by’ukwezi ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umuryango CECYDAR umaze wita ku buzima bw’abana bo mu muhanda.

Muri iyi nama hagaragajwe impamvu zirimo amakimbirane mu muryango, guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi, ubukene n’ihungabana rifite inkomoko nyinshi, biri mu bikurura abana kw’ishora mu buzima bugoye bwo ku muhanda.

Hagaragajwe kandi ko hari abantu bashinga ingo batabyiteguye, gatanya zatunzwe urutoki nk’umwanzuro w’ubusharire uzonga abana bakishora mu biyobyabwenge no kuva mu muryango.

Patrick Nimubona umuyobozi w’umuryango CECYDAR yagaragaje ko imyumvire ikiri hasi muri bamwe mu babyeyi ifatwa nk’imbogamizi aho bigoranye gutoza abana indangagaciro.

Yagize ati “Ikintu cya mbere ni uguhindura imyumvire kureba iyo miryango ibana mu makimbirane ikabasha kuyavamo, kubaka ubushobozi bw’umuryango haba mu buryo bw’imitekerereze n’ubukungu.”

Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2021, abana 147 barimo gufashwa muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato naho 149 bari gufashwa muri gahunda ya nyuma y’amasomo.

Nimubona yagaragaje ko kuva  mu 1992 CECYDAR imaze kugorora abana bo mu muhanda barenga 5215, kongerera ubushobozi ingo 870 no kubaka inzu 28 z’imiryango itishoboye.

- Advertisement -
Patrick Nimubona umuyobozi mukuru wa CECYDAR avuga ko ubufatanye bw’inzego bireba bwarandura ubuzererezi 

Musenyeri Nzakamwita Seriviliyani yakomoje ku gisobanuro cy’umuryango avuga ko ari irembo abantu banyuramo baza ku isi, ukaba kandi ishuri ry’ubumuntu no kubana n’abandi kugirango bafatanye urugendo rw’ubuzima kandi ukaba n’ipfundo ry’ubumuntu.

Yavuze ko umugabo ari umutware, umugore akaba umutima w’urugo naho abana bakaba ibyishimo by’ababyeyi ko iyo ubayemo intonganya ingaruka zigera no ku gihugu.

Ati “Urugo ni ingoro y’ibanze ya Kiliziya, Yezu yashimangiye ko umuryango ushingiye ku gushyingirwa gutagatifu nk’ubumwe bw’umugabo umwe n’umugore umwe, ubumwe bwashatswe n’Imana, ni ishusho n’ikimenyetso gihoraho cy’umubano utajegajega uhuza abantu n’Imana.”

Avuga ko urugo rufite inshingano zo kugaragaza ishusho y’Imana kuko ari ho umuntu yigira kubaho nk’umuntu yuzuye no gufatanya nabo urugendo rw’ubuzima bigafatira ku mibanire myiza hagati y’abana n’ababyeyi.

Ati “Umuryango si igihangano cy’abantu, umugabo n’umugore agaciro bahana kagaragaza agaciro Imana yahaye umuntu kandi ibikorwa byabo bikaba ibyo gufatanya n’Imana mu gutanga ubuzima no kububungabunga.”

Musenyeri Nzakamwita avuga ko kuba Rugamba Sipiriyani n’umugore we barabaye Intwararumuri mu kubaka umuryango mwiza no kurengera abana, muri iki gihe Abanyarwanda benshi bakagombye kubafatiraho urugero rwo kubaka umuryango mwiza.

Yagaragaje ko umugabo n’umugore babanye mu rukundo mu isakaramentu bahabwa harimo kugaragaza urukundo Imana ikunda abantu kandi ko Imana yifuje ko rugaragara mu rugo.

Ati “Urugo rufite inshingano zo kugaragaza Imana mu bantu yo ducyesha kubaho, umuryango uzi Imana ntubamo amakimbirane, uturuka ku Mana niwo ubwayo yawuremye.”

Yasabye ko Leta yashyiraho ibibuga by’imikino no kwidagadura kuko bifasha abana kubaho neza no gukuza Impano zabo no kubarinda ubuzererezi, asaba ko buri Kagari na Paruwasi bagira ikibuga cy’imikino.

Madamu Nadine Umutoni, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana mu Rwanda (NCDA) yagaragaje ko mu bushakashatsi bakoze basanze abana bishora mu muhanda bakomoka ku babyeyi bicuruza bazwi nk’indaya n’abavuka mu miryango ituzuza inshingano za kibyeyi.

Muri aba babyeyi harimo abo mu miryango ikennye ndetse n’abo mu miryango yishoboye aho abana bo mu bakire bishora mu biyobyabwenge bikaze kubera kutagira ababitaho bihagije.

Yagize ati “Umwana aramutse abaye mu muryango mwiza ahabwa ibyangombwa byose ntabwo yajya u muhanda, hari ibibazo by’amakimbirane akigaragara mu miryango imwe n’imwe, kujya mu muhanda bituruka mu miryango nk’iyo.”

Madamu Umutoni yavuze ko mu gihe haba ubufatanye buhamye bw’ababyeyi, abanyamadini n’ubuyobozi bwite bwa Leta ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyaranduka burundu.

Ikibazo cy’abana bo ku muhanda kimaze imyaka itari mike, aho Leta yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zinyuranye zo kugikemura, ariko kugeza uyu munsi iki kibazo kikaba kikigaragara mu bice binyuranye mu Rwanda, cyane cyane mu Mijyi.

Nadine Umutoni umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana mu Rwanda (NCDA)
Musenyeri Nzakamwita avuga ko mu gihe umuryango utekanye n’abana bakura neza bakagirira akamaro umuryango n’igihugu
Hagaragajwe ibibazo bikurura abana mu muhanda n’ingamba zo kubihashya
Abitabiriye iyi nama bafashe ingamba zo gukumira ibitera abana kujya muhanda
Hagaragajwe ko hari abahohotera abana bahoze ku muhanda babita amazina atabahesha ishema, basabye ko byacika

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW