Nyamagabe: Mu myaka itanu igwingira rimaze kugabanuka ku gipimo cya 18%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ubukangurambaga, guhindura imyumvire y’abaturage byashyizwe muri gahunda yo kurwanya igwingira aribyo byatumye riva kuri 51,8% ubu bakaba bageze kuri 33,6%.
Bafata umwanya bagapima ibiro n’uburebure umwana afite
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe yerekana ko  abari bafite ikibazo cy’igwingira kuva mu mwaka wa 2015 bari abana bagera kuri 51,8%.

Ubuyobozi buvuga ko  bumaze kubona uburemere bw’iki kibazo, inzego za Leta zitandukanye, iz’umutekano n’abafatanyabikorwa bashyize imbere ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage uburyo bwo guhangana no kugabanya ikibazo cy’igwingira mu bana, bunashoramo amafaranga.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Nyamagabe Twagiramungu Venuste Gentil avuga ko izo nzego zose zafatanyije zimanuka mu Midugudu zigisha abaturage, kuko babonaga ikibazo cy’igwingira kitareba abaganga gusa ahubwo ko kireba buri muturage wese.

Ati “Ibihumbi 100 by’idolari duhabwa na Banki y’Isi zadufashije guhangana n’iki kibazo cy’igwingira.”

Dusabeyezu Félicitèe wo mu Mudugudu wa Nyamirama, Akagari ka Mutingoma mu Murenge wa Mbazi, avuga ko yamaze ukwezi mu Bitaro umwana we akurikiranwa kugeza ubwo ikibazo cy’igwingira kirangira.

Ati “Namuzanye atazi kwicara cyangwa ngo akambakambe ariko bamutangiye afite amezi 8 nahavuye atangiye gukambakamba no kwicara.”

Dusabeyezu avuga ko iyo atabona umwishingizi ubimufashamo, byari kurangira umwana we agwingiye burundu.

Mutuyimana Clémentine wo mu Mudugudu wa Maheresho, yavuze ko inyigisho zimufasha guha umwana we indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga yazigiye mu irerero.

Ati “Banyigishije ko na bike tweza umubyeyi ashobora kubitegura neza bigafasha uwabyaye, yonsa cyangwa acukije gukura neza.”

- Advertisement -

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe Uwamariya Agnès  yabwiye UMUSEKE ko mu rugendo rwo kugabanya ikibazo cy’igwingira, babifashijwemo na gahunda za Leta zirimo itangizwa ry’amarerero, gufasha ababyeyi batwite ndetse n’abonsa bahabwa ubufasha buri kwezi.

Ati “Twashyize imbaraga mu gukoresha no gushyira mu bikorwa izo gahunda zose.”

Uwamariya avuga ko bagiye bakorana inama n’abacuruzi babihanangiriza ko uzafatanwa amata ahabwa abo bana azabihanirwa.

Yavuze ko hari uwo bigeze bafata ayacuruza bamuca amande y’ibihumbi 500 by’uRwanda bibera isomo bagenzi be.

Mu bindi bisubizo bishatsemo byo guhangana n’iki kibazo cy’igwingira, ni ukujyana kwa muganga abana bafite ibyo bibazo kugira ngo babashe gukurikiranwa mu maguru mashya iminsi itararenga.

Uwamariya yavuze ko bafite abana 37 bari mu ibara ry’umuhondo akavuga ko hari bamwe muri bo bafite indwara zitandura bavukanye abaganga babanza kuvura.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bufite intego yo kugabanya ikibazo cy’igwingira ku bana bato, bakazaba bageze ku ijanisha rya 19% mu mwaka wa 2024 nkuko gahunda ya Leta y’imyaka 7 ibivuga.

Bashyizeho irerero mu Mudugudu wa Maheresho ribafasha gukurikirana amafunguro abana bafata n’uburere bahabwa
Dusabyezu Félicitèe yavuze ko iyo atabona umwishingizi ubimufashamo umwana we yari kugwingira burundu
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe Uwamariya Agnès
Abo ni bamwe mu babyeyi bafite abana mu irerero
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Nyamagabe