Nyamasheke: Imirasire y’izuba bahaye abaturage ntiyigeze itanga amashanyarazi

Abaturage batuye ku kirwa cya Kirehe, mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko imirasire y’izuba bari bahawe n’Akarere gafatanyije na REG ngo ibakure mu icuraburindi yapfuye itamaze kabiri.

Bamwe bateri zakoranaga n’iyi mirasire bahawe zarapfuye

Ni mu mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Rugali, mu murenge wa Macuba bavuga ko ababahaye imirasire babijeje ko izamara imyaka itanu.

Buri rugo mu ngo ziri ku kirwa cya Kirehe gituwe n’ingo zisaga 202, rwari rwahawe umurasire w’izuba mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2020.

Gusa abaturage baganiriye n’ UMUSEKE badusabye kudatangaza amazinayabo, bemeza ko iyi mirasire imyinshi itagikora.

Umuturage umwe muri bo yagize ati “Iyi mirasire bayiduhaye batwizeza ko izamara imyaka itanu yaka, yazimye iyo myaka itaragera. Twasubiye mu icuraburindi.”

Avuga ko igisubizo kirambye ari uko bagezwaho umuriro w’amashanyarazi.

Undi muturage na we yunze mu rya mugenzi we, ati “Iyi mirasire baduhaye yarazimye dusubira ku gatadowa. Iyo bizimye nshana n’ikibingo.”

Imirasire bafite ngo nta nubwo yabafasha kubona umuriro wa telefoni

Hari uwabwiye UMUSEKE ko acana agatoroshi kubera ko imirasire bahawe yahise izima.

Abaturage bake basigaranye imirasire idakora ijana ku ijana. Nibura imirasire bari bahawe, igera kuri 60% yarazimye. Abagize iyo basigarana ngo usanga haka itara rimwe, nta bwo banabona umuriro wo gushyira muri telephone.

- Advertisement -

MUKAMASASABO Apolonie, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, avuga ko babizi ko mu mirasire y’izuba batanze hari iyangiye gupfa.

Ati “Turi gukorana na REG ngo bagire stock mu karere ka Nyamasheke amatara yapfuye gusimbuzwa bijye byihuta. Icyo dukora nk’ubuyobozi ni ugukurikirana kugira ngo byihutishwe.”

Basaba Leta kubaha amashanyarazi asanzwe kuko imirasire y’izuba yabo yapfuye
Ingo 202 zari zahawe imirasire y’izuba ku buntu

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW /I NYAMASHEKE.