Nyanza: Abaturage barashinja REG kubambura ingurane

Mu murenge wa Muyira mu karere Nyanza hari umuyoboro w’amashanyarazi uri hafi y’igihugu cy’u Burundi, abaturage bangirijwe ibintu bitandukanye ntibarahabwa ingurane.

Ibiro by’Akarere ka Nyanza

Uriya muyoboro wubatswe mu mudugudu wa Kavumu, mu kagari ka Migina, muri Muyira.

Hari abaturage bavuga ko bangirijwe ibyabo birimo imyaka, ariko amezi icyenda akaba ashize batarahabwa ingurane.

Bakamere Groliose ati “Banyurije umuyoboro mu isambu, banyononera ishyamba, banyononera ikawa bambwira ko bazampa ibihumbi magana abiri y’u Rwanda (Frw 200, 000) none sinayahawe.”

Mukarubayiza Eudia ati “Amafaranga banyambuye ni ay’ikawa, imyumbati n’ibigori bangije, nasinyije ibihumbi ijana na mirongo icyenda (Frw190,000).”

Ingurane bemerewe buri wese afite aye, ni ikibazo bavuga ko bagejeje ku buyobozi bubizeza kubishyura, ariko amaso yaheze mu kirere.

Patrick Kajyambere Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ikibazo kitari muri Muyira gusa.

Ati “Ni ahantu hose mu karere simuri Muyira gusa hakiri ibibazo bijyanye na REG ku by’ingurane, gusa turavugana.”

Marcel Habimana uyobora REG ishami rya Nyanza, avuga ko iki kibazo atakizi.

- Advertisement -

Ati “Hari abantu bangirijwe ibyabo ariko nta we nzi utarishyurwa, ndumva nta kibazo gikwiye kuba gihari. Gusa ndasaba uwaba afite icyo kibazo kugana REG tukareba impamvu ye, kuko nzi ko bishyuwe.”

Nta mubare fatizo w’abaturage bavuga ko bambuwe n’amafaranga bambuwe, ni ikibazo bagejeje ku rwego rwa RIB muri gahunda yabo yo kwegera abaturage bagira buri mwaka, abavuga ko bambuwe basaba abo bireba kubishyura.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza