Perezida Kagame azitabira imihango yo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko, Perezida Paul Kagame yageze mu Bwongereza aho kuri uyu wa Mbere azitabira imihango yo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II, uheruka gutanga.

Perezida Paul Kagame yandika amagambo yo gusezera Umwamikazi Elizabeth II no kwihanganisha umuryango we

Perezida Kagame, ni we uyoboye Umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bivuga Icyongereza.

Akigera mu Bwongereza, Kagame yasinye mu gitabo cyandikwamo amagambo yo gusezera Umwamikazi Elizabeth II no kwifatanya n’umuryango we.

Kwandika muri kiriya gitabo byabereye ku nyubako yitwa Lancaster House, ahakorera Umuryango wa Commonwealth na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza.

Umwami Charles III araza kwakira abakuru b’Ibihugu ari kumwe n’umugabekazi, Queen Consort birabera ku ngoro ibwamu, ahitwa Buckingham Palace.

Ku wa Mbere Perezida Paul Kagame azifatanya n’abandi bakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu muhango wo gusezera bwa nyuma umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II, imihango izabera ahitwa Westminster Abbey.

Perezida Paul Kagame muri iki Cyumweru yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umwami Charles III amubwira amagambo yo kumwihanganisha ku rupfu rw’umubyeyi we.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro byasubiye mu magambo ya Perezida Kagame yakoresheje kuri Twitter amaze kuganira n’Umwami Charles III.

Yagize ati “Nagize akanya ko kubwira binyuze kuri telefoni, Nyiricyubahiro Umwami Charles III, amagambo yo kumwihanganisha, ku kuba yarabuze umubyeyi we, nyakwigendera Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II.

- Advertisement -

 U Rwanda rutegereje gukorana n’Umwami Charles III mu kugeza kure intego z’umuryango Commonwealth, no gufasha abaturage bacu bose.”

Umwamikazi Elizabeth II, yatanze tariki 08 z’ukwezi kwa cyenda 2022 afite imyaka 96 y’amavuko. Biteganyijwe ko azatarizwa ahitwa St. George’s Chapel, ahazwi nka Windsor Castle, hanashyinguwe abanda bami bategetse Ubwongereza.

umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II, imihango yo kuwusezeraho bwa nyuma izabera ahitwa Westminster Abbey

UMUSEKE.RW