RIB yemeje ifungurwa ry’umunyamakuru Guterman

Umunyamakuru wa Radiyo na Televiziyo mu Mujyi wa Kigali Yafunguwe, nyuma y’aho byitangajwe ko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha bitatu.
Umunyamakuru Guterman yafunguwe

Uyu munyamakuru witwa Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman amakuru yavugaga ko yatawe muri yombi kuwa  21 Nzeri 2022.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B.Thierry, mu gitondo cyo kuwa kane, yabwiye UMUSEKE ko uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo Kwaka ikitari bwishyurwe, Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi,Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Dr Murangira yavuze ko yakoze ibi byaha ubwo yajyaga mu Kabari gaherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero akaka ibyo kunywa bitandukanye nyuma ntiyishyure hanyuma azagukubita uwamwishyuzaga.

Gusa nyuma y’aho bitangajwe ko yatawe muri yombi, uyu munyamakuru yaje kwandika ubutumwa kuri status ya Whatsaap asa nk’uwikoma itangazamakuru ngo ritareba ibyiza umuntu akora rikavuga ibibi.

Inshuti za hafi ze zavugaga ko yafunguwe akaba yidegembya nyuma yo kurekurwa n’Ubugenzacyaha aho yari afungiwe kuri Station ya RIB i Remera.

Hari n’amashusho yagiye hanze agaragaza ari kumwe n’inshuti ze, bishima, avuga ko“Abantu batishimira ibyo umuntu yagezeho ahubwo bakavuga ibibi gusa.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Guterman yateguje abakunzi be kuza gukurikira ikiganiro cye nk’ibisanzwe yerekana ko atakiri mu maboko y’Ubugenzacyaha.

UMUSEKE wavuganye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Thierry B Murangira yemeza ko yamaze gufungurwa.

- Advertisement -

Yagize ati “Yarekuwe.” ntiyatangaje nimba uyu munyamakuru azajya yitaba Ubugenzacyaha cyangwa yumvikanye n’uwo bagiranye ibibazo dosiye igafungwa.

Guterman azwi cyane mu biganiro by’imyidagaduro kuri Radiyo /Televiziyo ikorera mu Mujyi wa Kigali n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza anyuza mu muryango witwa Nufashwa Yafasha yashinze.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW