Shikama winangiye kwimuka “Bannyahe” yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022,Ubushinjacyaha bwasabiye iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo  Shikama Jean de Dieu wahoze utuye muri Kangondo mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Shikama Jean de Dieu n’umwunganira mu mategeko Me Innocent Ndihokubwayo mu Rukiko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo Shikama Jean de Dieu, ukurikiranyweho ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri yatangiye kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Yafunzwe nyuma yo kumvikana ku mbuga nkoranyambaga agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cya leta cyo kwimura abari batuye Kangondo.

Mu cyumba cy’Urukiko hagaragayemo abantu bo mu muryango wa Shikama Jean de Dieu harimo umugore we n’umwana we.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Shikama Jean de Dieu acyekwaho ibyaha bibiri by’ubugome birimo icyaha cyo gupfobya Jenoside n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ikirego cyabwo gishingiye ku majwi Shikama yifashe akayoherereza abantu batandukanye harimo abanyamakuru.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Shikama Jean de Dieu mu majwi yifashe hari aho yagereranije Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda na Dr Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside kubera amagambo yavugiye  ku Kabaya mu 1992.

Shikama ngo yabishingiye ku bukangurambaga Leta yari irimo isaba abaturage batuye Kangondo na Kibiraro kwimuka ku neza, bakajya mu nzu zigezweho bubakiwe mu Busanza.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta hantu Mukuralinda yavuze amagambo abiba urwango nkuko Shikama abigereranya n’ibya Mugesera.

- Advertisement -

Bwavuze ko bukurikije amagambo, uburyo bworoshye bwo gukumira ibyo Shikama yavuze ari uko yafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ngo kuko mu gihe yaba afunzwe atakongera kwifata amajwi abiba urwango muri rubanda.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko indi mpamvu butanga yatuma afungwa by’agateganyo ari uko bugikora iperereza ku byaha Shikama Jean de Dieu akekwaho.

Shikama Jean de Dieu yabwiye urukiko ko nta mpavu yo kumufunga muri Gereza iminsi 30 y’agateganyo kuko nta rindi perereza agikorwaho.

Yavuze kandi ko amajwi ayemera kandi impuruza yakoze yagize umumaro kuko imbaraga zakoreshejwe mu kwimura abaturage zagabanyijwe.

Me Innocent Ndihokubwayo wunganira Shikama yasabye urukiko kurekura umukira we kugira ngo ajye kwita ku muryango, anakomeze urubanza yarezemo umujyi wa Kigali ku ngurane z’imitungo afite muri Kangondo.

Me Innocent yavuze ko kugeza ubu kwa Shikama hatarasenywa kubera icyo kibazo kikiri mu manza.

Umucamaza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa kizafatwa kuwa 26 Nzeri 2022 Saa munani z’igicamunsi.

Abo mu muryango wa Shikama Jean de Dieu bitabiriye uru rubanza
Shikama yasabye gufungurwa by’agateganyo akajya kwita ku muryango we
Shikama yavuze ko ubutumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga bwafashije benshi mubari batuye ahazwi nka Bannyahe

AMAFOTO: NKUNDINEZAJP@2022

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW