Social Mula yashimishije abasohokera muri Nice Garden Hotel i Gicumbi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Igitaramo cya Social Mula cyabaye ku wa Gatanu nijoro

Umuhanzi Mugwaneza Lambert, uzwi ku zina rya Social Mula yataramiye abatuye Gicumbi, bigizwemo uruhare na Hotel Nice Garden.

Igitaramo cya Social Mula cyabaye ku wa Gatanu nijoro

Igitaramo cya Social Mula cyabaye ku wa Gatanu w’iki Cyumweru. Yatumiwe na Hotel Nice Garden muri gahunda yayo yo kwagura imishinga itandukanye, no gufata neza abakiliya bayigana.

Urubyiruko n’abantu bakuru bari basohokanye n’imiryango yabo baryohewe n’indirimbo zinyuranye za Social Mula.

Social Mula ukomoka i Gicumbi, mu murenge wa Bukure, yari yakuruye imbaga mu ijoro ryo kuri uriya wa Gatanu.

Yatangiye igitaramo saa y’ine n’iminota cumi n’icyenda z’ijoro (22h19), aririmba indirimbo ze nka “Lale” yafatanyije na Zizou Al Pacino. Aho avuga ko urukundo rw’ikiwani rudashobora kuramba.

Izindi zirimo “Ma vie”, n’iyitwa “Amata”,  Social Mula yakoranye na Dj Phil Peter. Abatuye Gicumbi bari muri iki gitaramo abenshi bamufasha kuririmba izi ndirimbo.

Abakunzi ba Social Mula bamufashaga kuririmba indirimbo ze

Nice Garden Hotel yamenyesheje abayigana ko izakomeza kubashimisha muri ubu buryo muri weekend. Iyi Hotel ngo ifite n’umushiga wo gushimisha abantu mu muziki, ibakorera ibitaramo bizwi nka “Silent Disco”, ikanazana abaririmba Karaoke.

Umukozi ushinzwe ibikorwa bya buri munsi (Manager) muri Nice Garden Hotel, Ugiraneza Shema Theophile ashimangira ko atari inshuro imwe gusa, batekereje kuri uyu mushinga, ndetse ko biteguye kwagura iminshinga yabo mu mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru.

Imwe mu mishinga bateganya harimo kwagura amashami ya hotel mu bice bitandukanye ku ikubitiro bakaba bagiye guhera mu karere ka Gakenke.

- Advertisement -
Social Mula yari yasubiye ku ivuko gutaramira abaho
DJ Gigi umukobwa ukiri muto ni we wabahaga imiziki mu buhanga bw’ibyuma

UMUSEKE.RW / Gicumbi