Ubwongereza bwabonye uzaba Minisitiri w’Intebe mushya

Mme Mary Elizabeth Truss bita Liz Truss ubu ni we muyobozi mushya w’ishyaka rya Conservative Party, biteganyijwe ko ari we uzaba Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza.

Mary Elizabeth Truss bita Liz Truss ni we watorewe kuzasimbura Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza

Madamu Liz Truss w’imyaka 47, yahigitse uwitwa Rishi Sunak mu matora y’abagize ishyaka rye. Yagize amajwi 57% bikaba biteganyijwe ko ari we Minisitiri w’Intebe mushya Ubwongereza bugiye kugira.

Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe ntabwo arava mu biro, azasezera ejo.

Biteganyijwe ko Boris Johnson ku wa kabiri mu gitondo azavuga ijambo ryo gusezera, ari hanze y’ibiro bye byitwa Downing Street.

Ako kanya azahita yerekeza ahitwa Balmoral mu gihugu cya Scotland/Ecosse kugirana ibiganiro n’Umwamikazi, Elizabeth II.

Nyuma yaho gato, Liz Truss watowe nk’uzaba Minisitiri w’Intebe, na we azagirana ibiganiro n’Umwamikazi.

Azaba ari minisitiri wa 15 ushyizweho n’ubwami buriho ubu, ndetse ni we wa mbere kuri iyi ngoma uzagirwa Minisitiri w’Intebe hanze y’umujyi wa London, kubera ko Umwamikazi ubu ufite imyaka 96 bigoye ko akora urugendo rumujyana i London.

Bakimara kubonana n’Umwamikazi, Boris Johnson na Liz Truss bazasubira i London, nibwo Mme Liz Truss azaba abaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza.

Ku wa Kabiri biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe mushya azashyiraho abagize Guverinoma ye. Noneho ku wa Gatatu azaha ikiganiro Itangazamakuru.

- Advertisement -

Yaba Boris Johnson ndetse na David Cameron na we wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza bashimiye Liz Truss kuba ari we watsinze amatora, banamwifuriza imirimo myiza no kuzakorana neza n’abagize ishyaka rye.

UMUSEKE.RW