Ubwuzuzanye! Izina umwana w’ingagi yiswe n’Igikomangoma Charles

Igikomangoma Charles ni umwe mu bise izina abana 20 b’ingagi, we umwana yahawe kwita izina, yamwise Ubwuzuzanye.

U Rwanda rwahaye amazina abana b’ingagi 20 baheruka kuvuka

Ntabwo Igikomangoma Charles yari mu mahumbezi ava mu mahunge y’ibirunga, ngo aryoherwe n’uwo mwuka uhehereye uva muri Pariki y’Ibirunga nk’uko wanogeye abari mu Kinigi kuri uyu wa Gatanu.

Izina yise umwana w’ingagi ryumvikanye mu butumwa bwa video yafashe mbere yumvishwa abari mu Kinigi.

Yavuze ko yishimiye kuba umwe mu bahaye ingagi izina. Yise izina umwana w’ingagi w’umuhungu, wavutse muri Mata, 2022 mu muryango wa Muhoza, ikaba ivuka mu mubyeyi witwa Agasaro.

Ati “Izina Ubwuzuzanye (mu Cyongereza) bivuze ‘Harmony’, ryatoranyijwe mu guha agaciro ibyifuzo byo kubana neza hagati y’ibidukikije, abantu n’Isi, bijyana n’ubufatanye mu muryango, amatsinda y’abantu n’imiryango ikora itaruhuka mu kurengera ibi biremwa (ingagi).”

Igikomangoma Charles witabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu bihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth muri Kamena 2022, yavuze ko yashimye uko yakiriwe mu Rwanda, n’iterambere yabonye ryagezweho.

Abandi batanze amazina barimo umusifuzi Salma Mukansanga, we ingagi yahawe kwita izina, ni umwana w’umukobwa wavutse tariki 15 Nzeri, 2021 akomoka mu muryango IGISHA, ku mubyeyi witwa Ubuntu, yamwise Kwibohora.

Didier Dragba yise izina ISHAMI umwana w’ingagi, wavutse tariki 28 z’ukwezi kwa karindwi, 2022, ni ingagi yo mu muryango wa Muhoza.

Mme Louise Mushikiwabo, yise ingagi izina, Turikumwe avuga ko nimusanga mu Bufansa azayihamagara “On est ensemble!”

- Advertisement -
Ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla mu gihe u Rwanda rwakiraga inama ya CHOGM (ARCHIVES)

UMUSEKE.RW