Umukozi wo mu rugo yafatanywe Frw 800,000 yatwaye sebuja i Kigali

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yagaruje amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi ijana arimo agera ku bihumbi magana inani umukozi wo mu rugo yibye uwo yakoreraga i Kigali.

Polisi ivuga ko amafaranga yafatanye abari bayibye yasubijwe beneyo

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ifatanyije n’inzego z’ibanze mu bikorwa bitandukanye byabaye ku wa kabiri tariki 06 Nzeri, mu turere twa Musanze na Gakenke yagaruje amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongo ine (Frw1,140,000).

Amafaranga yibwe agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu na makumyabiri na bitandatu (Frw 1,626,000).

Harimo amafaranga ibihumbi magana atatu na makumyabiri na bitandatu (Frw 326, 000) yibwe umucuruzi, mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko umucuruzi yatanze amakuru ko yohereje Dushimiyimana kumurangurira ibicuruzwa, amuha ariya mafaranga ntiyigera amuzanira ibyo yamutumye, cyangwa ngo amugarurire amafaranga ye.

Dushimiyimana Emmanuel yafatiwe mu Kagali ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, afite Frw 326,000 yari yahawe ajya kurangurira uriya mucuruzi.

 

Umukozi wo mu rugo yibye sebuja agera kuri miliyoni

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yanagaruje amafaranga ibihumbi magana inani na cumi na bine (Frw 814,000). Aya yafatanywe uwitwa Ngirabakunzi Jean de Dieu, bikekwa ko yayibye uwo yakoreraga akazi ko mu rugo, mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo i Kigali.

- Advertisement -

Uriya mukozi wo mu rugo ngo yibye sebuja miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (Frw 1,300,000).

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati: “Ngirabakunzi yari asanzwe akora akazi ko mu rugo mu muryango utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, uwamukoreshaga, yahamagaye Polisi avuga ko umukozi we yamwibye amafaranga angana na miliyoni 1,3 ndetse ko uwo mukozi yahise ataha iwabo mu Murenge wa Gashenyi, mu Karere ka Gakenke, bityo akaba acyeka ko ari we wayatwaye.”

Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumushakisha, afatirwa mu Mudugudu wa Ruhore, asigaranye Frw 814, 000.

SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bihesha iby’abandi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko harimo no gufungwa.

Yasabye abaturage kureka kubika amafaranga menshi mu nzu aho batuye, ahubwo bakayabika kuri banki.

Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo hakurikizwe amategeko.

Amafaranga bafatanywe yasubijwe ba nyirayo.

 

Icyo itegeko rivuga

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW